Minisitiri w’Intebe Dr Edouard Ngirente, yafunguye ku mugaragaro uruganda rw’Amata y’ifu rwa Inyange Industries ruri i Nyagatare, kuri uyu wa 24 Nyakanga 2024. Ni uruganda rutunganya amata agera kuri litiro ibihumbi 650 ku munsi.
Uru ruganda rufite ubushobozi bwo kwakira litiro ibihumbi 50 z’amata mu isaha, abanza gusuzumwa niba yujuje ibipimo by’ubwiza bisabwa hanyuma bakayayungurura, agakonjeshwa kugera kuri dogere 4, bakabona kuyabika.
Umuyobozi w’Uruganda rw’amata y’Ifu, Arsene Ntazinda yasobanuye ko uruganda rufite ahantu habiri bashobora kwakirira amata, hamwe hakanyuzwa nibura litiro ibihumbi 25, ariko agomba kuhagera ari mu modoka zabigenewe.
Amata yakiriwe ava mu bubiko akajya aho atandukanyirizwa n’amavuta ku buryo haba hari amavuta ukwayo n’amata ukwayo.
Ntazinda yasobanuye ko amata aba agizwe na 87-90%, bityo binyuze mu kuyateka amazi akurwamo hagasigara ibingana na 10-12% by’ingano y’amata yatangiye gutunganywa.
Mu guteka amata bakoresha ikoranabuhanga ku buryo intungamubiri zayo zitangirika. Amata atekwa kuri dogere 120, imashini zikagenda zihererekanya ku buryo hari n’aho bigera kuri 70. Ifu isigara irimo nibura munsi ya 5% by’amazi yari mu mata.
Amazi yakuwe mu mata aratunganywa ku buryo asohoka adafite ingaruka ku bidukikije, akifashishwa mu kuhira ubusitani n’ibindi bikorwa bitandukanye by’uru ruganda.
Uru ruganda rufite laboratwari ebyiri zirimo iy’ubutabire n’ubugenge (Physico-Chemistry Lab) n’iya microbiology zose zirimo ibikoresho bigezweho ku buryo zishobora gutanga ibisubizo mu masaha 24 gusa.
Nazinda ati “Ubundi mu buryo busanzwe ushobora gutegereza amasaha 48 cyangwa iminsi itanu ariko aha tubona ibisubizo mu gihe gito cyane.”
Umuyobozi Mukuru wa Inyange Industries, Biseruka James, yagaragaje ko uru ruganda rugurira abantu bo hirya no hino mu gihugu umukamo, kandi rugakora ibicuruzwa byakenerwa mu nganda haba imbere mu gihugu no hanze yacyo.
Ati “Dushobora kwakira ibihumbi 650 by’amata aturuka hirya no hino mu gihugu, tukaba dufite n’inkuru nziza ko igihugu cyacu kigiye kujya ku isoko mpuzamahanga. Amata y’ifu ni amata tudasanzwe dukora ahubwo twayakuraha hirya no hino, ariko dufite inkuru nziza y’uko Inyange yazanye amata y’ifu abantu bashobora gutwara bagacuruza n’igihugu cyacu kigahangana ku ruhando mpuzamahanga.”
Yavuze ko bamaze gushora muri uru ruganda arenga miliyoni 54$. Kuva muri Mata 2024 uru ruganda rumaze kwakira litiro miliyoni 4.2 z’amata zivuye mu gihugu hose.
Ati “Byatumye aborozi batagira imbogamizi yo kubona aho bagurisha amata.”
Biseruka yavuze ko ibicuruzwa bitandukaye bikorerwa muri uru ruganda bizagabanya ibicuruzwa bimwe bitumizwa mu mahanga.
Inyange Milk Powder Plant itunganya amata y’ifu, ghee, fromage n’ibindi. Amata y’ifu bakora afungwa mu mifuka y’ibilo 25 n’ibilo 50, ahanini agenewe inganda. Akoze ku buryo umuntu aramutse ayasubijemo amazi yakongera akaba inshushyu.
Biseruka kandi yahamije ko Inyange Industries ihora ari umusemburo w’impinduka kuko mu byo rukenera mu mirimo ya buri munsi harimo ibyo gupfunyikamo, ibinyabutabire n’ibindi bituma havuka izindi nganda.
Hamwe n’ikoranabuhanga rukoresha, rumaze guha akazi abakozi 270, ndetse abahinzi n’aborozi bahagemura amata bamaze kwishyurwa miliyari 1.3 Frw