SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame na Madamu Jeannette bitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike i Paris
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Perezida Kagame na Madamu Jeannette bitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike i Paris
Imikino

Perezida Kagame na Madamu Jeannette bitabiriye umuhango wo gutangiza Imikino Olempike i Paris

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/07/25 at 6:12 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Kuri uyu wa Kane tariki 25 Nyakanga 2024, Nibwo Nyakubahwa Parezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bitabiriye ibirori byo gutangiza ku mugaragaro Imikino Olempike, bizabera ku Mugezi wa Seine mu gihugu cy’u Bufaransa.

Mbere y’uyu muhango, Umukuru w’Igihugu yabanje kwitabira Inama igamije Iterambere Rirambye muri Siporo i Louvre yateguwe na Perezidansi y’u Bufaransa na Komite Olempike Mpuzamahanga ku bufatanye n’Ikigo cy’Abafaransa gishinzwe Iterambere (AFD).

Ni inama kandi yahurije hamwe abakuru b’ibihugu na za guverioma, abayobozi b’ibigo mpuzamahanga, abakinnyi, abahagarariye imiryango ya siporo n’abafatanyabikorwa mu iterambere.

Biteganyijwe ko ku wa Gatanu, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bazakirwa na Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, mbere y’ibirori byo gutangiza Imikino Olempike ku mugaragaro.

Imikino ya Paris iteganyijwe gutangira ku wa Gatanu tariki ya 26 Nyakanga kugeza ku ya 11 Kanama 2024, ni iya 33 yo mu mpeshyi igiye kuba kuva habaye iya mbere i Athènes mu Bugereki mu 1896 nkuko Igihe kibitangaza dukesha iyi nkuru.

U Rwanda rwitabiriye iyi Mikino bwa mbere mu 1984 ubwo yari yabereye i Los Angeles, rwohereza abakinnyi batatu mu gusiganwa ku maguru.

Kuva icyo gihe ntirwongeye kuyiburamo ndetse umubare urazamuka aho mu 1992 i Barcelone, hitabiriye abakinnyi 10. Iheruka mu 2021 (Tokyo 2020) hariyo Abanyarwanda batanu.

Kuri iyi nshuro, U Rwanda ni kimwe mu bihugu bizitabira Imikino ya Paris aho ruzahagararirwa n’abakinnyi umunani mu mukino w’amagare, koga, gusiganwa ku maguru no kurwanisha inkota.

You Might Also Like

UEFA Nations League: Portugal yageze ku mukino wa nyuma isezereye Ubudage

Ambasaderi w’u Rwanda muri afurika y’epfo yasuye APR BBC

Ababiligi bisubiyeho batangaje ko bazitabira Shampiyona y’isi y’amagare mu Rwanda

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Nsanzabera Jean Paul July 25, 2024 July 25, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Tom Close yasubitse igitaramo yari yateguye cyo guca agasuzuguro ka Tems

March 11, 2025
Utuntu n'utundi

Benjamin Netanyahu, yasheshe Guverinoma yari ishinzwe intambara

June 18, 2024
The EscapistUbukungu

TradeMark Africa yijeje u Rwanda umusanzu mu gukomeza koroshya ubucuruzi

September 18, 2021
Andi makuru

Nyamirambo:umumotari yapfuye mu buryo bwa amarabira

September 10, 2024
Utuntu n'utundi

Bill Richardson wigeze kuba Ambasaderi wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Loni, yitabye Imana 

September 3, 2023
Imikino

Amatariki ikipe ya Cristiano Ronaldo izesuriraniraho n’iya Leo Messi yamaze gutangazwa!

December 13, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?