Producer Ayobami Olaleye uzwi nka Phantom ni umwe mu ba Producer bamaze kubaka izina hano muri afurika cyane cyane muri Nigeria uyu mu producer uri mu Rwanda ku butumire bwa Kikac Muisc agiye gukora ku mushing awa Ep nshya Bwiza ateganya gushyira hanze .
Phantom umaze iminsi ibiri muri Kigali ku munsi w’ejo yakiriwe na Bwiza hamwe n’Umujyanama we bagirana ibiganiro ndetse anafata amajwi y’indirimbo ya mbere y’umuhanzikazi Bwiza.
Umuyobozi wa Kikac Music Label, Uhujimfura Claude yadutangarije bifuje ko Phantom kugira ngo ‘akore Extended (EP) ya Bwiza’.
Yavuze ko iyi EP izaba iriho indirimbo imwe mu zo yarangije n’izindi bagombaga gutegura.
Uhujimfura avuga ko Phantom yaje i Kigali mu rugendo rw’akazi, kandi yazanye n’umuntu usanzwe umufasha kwandika indirimbo.
Ati “Uyu mugabo ntasanzwe mu batunganya indirimbo muri Afurika ari mu ba mbere. Ikindi kirenzeho ni uko yazanye n’umuntu usanzwe umufasha kwandika indirimbo.”
Kuri gahunda y’urugendo rwe rwa mbere i Kigali, Phantom afitemo kugirana ibiganiro n’abahanzi banyuranye, ndetse azasura inzu z’imyidagaduro zirimo Kigali Universe.
Uyu mugabo niwe wakoze indirimbo zirimo ‘Ye’ ya Burna Boy, ‘Diana’ ya Fireboy na Chriss Brown, ‘Skeletun’ ya Tekno, ‘The Benz,’ ‘Bolanle,’ ‘Sugarcane” n’izindi.
Ni umwe mu begukanye ibihembo bikomeye muri Nigeria, washyize imbere gukora indirimbo zubakiye ku mudiho wa Afrobeat.
Mu 2020, yabaye Producer wa Gatatu wahawe ishimwe rya ‘, ni nyuma yo gutunganya indirimbo ‘Ye’ ya Burna Boy.Iyi ndirimbo yatumye yegukana igikombe cya Producer mwiza mu bihembo bya MVP Awards Festival.
Ubusanzwe Phantom yatangiye gutunganya umuzikai mu 2007 nyuma yuko inshuti ye imwinjije muri software ya software yitwa Fruity Loops.
Nyuma yo kuyimenya neza kuva mu mwaka 2010 kugeza ubu Producer Phantom ni umwe mu bakunzwe cyane kandi bamaze kwandika Izina