SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Judy Entertainment yasinyishije itsinda rya Soul Brothers ririmba Gospel
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Judy Entertainment yasinyishije itsinda rya Soul Brothers ririmba Gospel
Imyidagaduro

Judy Entertainment yasinyishije itsinda rya Soul Brothers ririmba Gospel

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/07/19 at 10:34 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Inzu ifasha abahanzi ya  Judy entertainment  iyoborwa na  Niyonizera  Judithe    wamneyekanye cyane hano mu Rwanda mu bikorwa byishi birimo  Sinema no gufasha abahanzi bakizamuka kugaragza impano zabo yasinyanye amasezreano y’Imikoranire n’itsinda  rya  Soul Brothers  rikora indirimbo zo kuramya  no Guhimbaza  Imana

 

Mu rwego rwo gutangiza ku mugaragaro ibikorwa byabo, iri tsinda ryatangiranye n’indirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana bise ‘Tuza Umutima’ yasohotse mu buryo bw’amajwi (Audio) mu gihe amashusho (Video) yayo amaze igihe ari gutunganwa.

Niyonizera Judithe yagize uruhare mu gufasha bamwe mu bahanzi bazwi muri iki gihe, ariko benshi nta masezerano bari bafitanye. Kuri iyi nshuro, yatangarije umunyamakuru wacu  ko yahisemo gukorana n’iri tsinda mu buryo bw’amasezerano yanditse kubera ko ashaka gushyira itafari ku muziki w’u Rwanda.

Yavuze ko amasezerano y’imyaka ibiri ashobora kuzongerwa, bitewe n’uko buri ruhande ruzubahiriza ibiyakubiyemo. Ati “Abo ni bo bahanzi kuri ubu dufitanye amasezerano, ariko nk’uko mubizi nagiye mfasha abantu banyuranye, haba mu muziki, haba muri Cinema n’ahandi.”

“Nagiye mbafasha nta mikoranire yanditse ihari, ariko aba bo dufitanye amasezerano y’imyaka ibiri. Ariko muri rusange mfasha abantu, hari benshi bagiye banyura mu maboko yanjye mbafasha ariko nta nyandiko zihari”

Iri tsinda ryatangiye gukorana na Judith Niyonizera ribarizwa i Nyamata mu Karere ka Bugesera. Ni abasore babiri bavutse ari impanga biyemeza gukora umuziki.

Umwe yitwa Nsabimana Eylse undi akitwa Nsengimana Elie, mu muziki bahisemo gukoresha izina rya ‘Soul Brother’ mu rwego rwo kumvikanisha ko bunze ubumwe. Bombi basanzwe ari abahanga mu gucuranga piano, bakaba n’abanditsi b’indirimbo.

Mu kiganiro na AHUPA RADIO bayitangarije  ko bahisemo gukora umuziki ushamikiye ku ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, kubera ko ‘twakuriye muri korali kandi tuvuka mu muryango ukikijwe’.

Aba basore bombi bavuga ko intego yabo ari ugukora umurimo w’Imana ‘twifashishije kuririmba ubutumwa bukagera kure’.

Bati “Muri macye ni ugufatanyikanya n’abandi baramyi bahari tugakora umurimo w’Imana, kandi twifuza ko ubutumwa bwaririmbwa bwagera kure, bukanafasha abantu babwumvise.”

Muri iyi ndirimbo y’abo bise ‘Tuza umutima’ bakubiyemo ubutumwa bwo kwihanganisha umuntu wese uri mu bihe bitamworoheye gutuza umutima akizera Imana, kuko igihe nikigera Imana izamutabara.

Nsengimana Elie ati “Muri rusange ubutumwa bukubiye muri iyi ndirimbo ni uguhumuriza abantu ngo batuze umutima kuko Imana ije kubatara n’ubwo baba baca mu buzima bubagoye nyuma y’ibyo bibazo bahura nabyo Imana izabatabara.”

 

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Nsanzabera Jean Paul July 19, 2024 July 19, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Kenny Sol agiye kwongera gutaramira muri Canada

October 9, 2024
Imyidagaduro

P Diddy agiye kuburanishwa mu mizi

May 6, 2025
Andi makuru

Intumwa z’u Rwanda na RDC zaganiriye ku kibazo cy’umutekano muri Angola

March 22, 2024
Andi makuru

Jay-Z agiye gushora imari mu mupira w’amaguru

September 17, 2024
Andi makuru

RDC :Umutwe wa M23 wigaruriye umupaka wa Kamanyola

February 19, 2025
Imikino

Ivan Minnaert yagizwe umutoza mushya wa Gorilla FC

February 19, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?