Icyamamarekazi mu muziki no muri Sinema, Jennifer Lopez, aratungwa agatoki kuba ariwe wagize uruhare mu itandukana rye n’umugabo we Ben Affleck bari mu nzira za gatanya nyuma y’imyaka 2 barushinze.
Nyuma y’uko bimenyekaniye ko umuhanzikazi Jennifer Lopez n’umugabo we Ben Affleck batandukanye ndetse batakibana mu nzu, bidateye kabiri bagashyira ku isoko inzu babanagamo, ubu noneho biravugwa ko kuba umubano w’aba bombi warasenyutse byaturutse kuri uyu muhanzikazi.
Ibi ariko byatangiye kuvugwa mu cyumweru gishize ubwo Ben Affleck usanzwe ari kizigenza muri Sinema ya Amerika, yatangazaga ko kubana na Jennifer Lopez ari ihurizo ndetse ko yihutiye gukora ubukwe nawe atabanje kubitekerezaho kabiri.
Ibi yabivugiye mu kiganiro yagiranye n’umunyarwenya Kevin Hart cyitwa ‘Heart To Hart’ kinyura kuri Peacock. Ubwo Ben Affleck yagarukaga ku buzima bw’urugo rwe na Lopez yagize ati: ”Rwose narimbizi ko kuba tubanye twembi turi ibyamamare ubuzima bwacu butazoroha, ariko byageze ku kigero ntabasha kwihanganira”.
Yakomeje ati: ”Lopez ni umuntu uhora ahugiye mu kazi ke ku muziki no kwiyerekana ku mbuga n’imbere y’aba paparazzi, ntabwo ajya abonera umwanya urugo rwacu cyane cyangwa ngo mbone ko arizo nshingano ze”.
Ikinyamakuru Rolling Stone cyatangaje ko amakuru aturuka hafi ya Ben Affleck avuga ko imyitwarire ya Jennifer Lopez irimo kutaba mu rugo, guhora mu ngendo n’ibindi biri mu byananije Affleck bigatuma afata umwanzuro wo gutandukana nawe hakiyongeramo n’uko Lopez ariwe washakaga gushyiraho amategeko mu rugo rwabo.
Ni mu gihe PageSix yo yavuze ko Ben Affleck yarambiwe vuba kubana na Jennifer Lopez biturutse ku kuba uyu muhanzikazi ataramwubahaga nk’umugabo mu rugo ahubwo akaba ariwe ushaka ko agira ijambo gusa mu rugo.
Ibi kandi birahuzwa n’ikiganiro Jennifer Lopez yigeze gutaga muri Nzeri ya 2023 ubwo yabazwaga ikintu kimugora mu rugo rwe maze akavuga ko agorwa no kuba aha amategeko Ben Affleck maze akayarengaho. Aha yavuze ko yamubujije kunywera itabi mu nzu nyamara akabirengaho agakomeza kurihanywera.