Umwami Mohammed VI wa Maroc yoherereje Paul Kagame ubutumwa bwo kumushimira ku bwo kongera gutorerwa kuyobora u Rwanda muri manda itaha.
Nk’uko byatangajwe n’ibitangazamakuru by’iwabo, Umwami Mohammed VI yashimiye Paul Kagame ku bwo kongera kugirirwa icyizere n’Abanyarwanda, cyo gukomeza kubayobora mu rugendo rw’iterambere n’uburumbuke.
Umwami Mohammed VI kandi yaboneyeho kwerekana ubushake bwo gukomeza gukuza umubano mwiza ibihugu byombi bifitanye, wubakiye ku buvandimwe n’ubufatanye, akavuga ko yizeye ko uzakomeza gushinga imizi mu nzego zitandukanye.