Umuhanzi Moses Ssalli uzwi nka Bebe Cool hano muri afurika y’Iburasirazuba azwiho kuba umwe mu bahanzi bafite agatubutse kuko amze imyaka itari munsi ya 17 akora umuziki mu gihugu cye cya Uganda , Uyu mugabo yahishuye ko ashora amafaranga menshi k’umuhugu we Alpha Ssalli .
Uyu mugabo yatangaje ko yiteze inyungu nyinshi mu buhanga bw’umupira w’amaguru umuhungu we afite ,yasobanuye ko kugeza ubu akomeje gushora Amafaranga menshi kuri Alpha Ssalli kuko abona ari umusngi mwiza w’ubucuruzi Atari ukbera ko ari umuhungu
Bebe cool usanzw ayobora Gagamel yavuze ko yamaze kubwira umuhungu we kudasesagura igishoro cye akab ariyo mpamvu amusaba gukora cyane kugira azagire imbere heza mu minsi iri imbere .
Ubwo yari mu kiganiro kuri televiziyo imwe mu gihugu cya Uganda Bebe Cool yagize ati Ndimo gushora imari muri Alpha Ssali nk’ubucuruzi, ntabwo aruko ari numuhungu wanjye. Icyiza nuko aranyumva, kandi namusabye kudapfusha ubusa igishoro cyanjye. Nzi neza ko, yiyemeje neza ko azajya gukina umupira k’umugane w’uburayi. Ndashaka inyungu ziva mu mafaranga nkomeje kumushyiramo
Alpha Ssalli ni umwe mu bana batandatu uyu muhanzi afite harimo batanu yabyaranye na Zuena na Mukuru wabo witwa Hendrik yabyaranye n’umugore we wa mbere batigeze babana .
Ubu uyu mwana wa Bebe Cool Alpa Ssalli akinira ikipe ya Express Fc yo muri Uganda mu cyiciro cya Mbere