SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yatangaje ko dosiye ya Junior Giti na Chris Eazy yamaze kugezwa mu bushinjacyaha
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Font ResizerAa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > RIB yatangaje ko dosiye ya Junior Giti na Chris Eazy yamaze kugezwa mu bushinjacyaha
Andi makuru

RIB yatangaje ko dosiye ya Junior Giti na Chris Eazy yamaze kugezwa mu bushinjacyaha

Nsanzabera Jean Paul
Nsanzabera Jean Paul
Published: April 6, 2023
Share
SHARE

Dosiye ya Junior Giti na Chris Eazy bari bamaze igihe bakorwaho iperereza n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, ku cyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano, yagejejwe mu Bushinjacyaha.

Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko ko urwego avugira rwamaze kugeza mu Bushinjacyaha izi dosiye.

Ati “Nsengimana Rukundo Chistian, Bugingo Bony na Dr. Ngoboka Dervey bakurikiranyweho icyaha cyo gukora no gukoresha inyandiko yo kwa muganga y’impimbano itanga ikiruhuko. Dosiye yabo uko ari batatu yoherejwe mu Bushinjacyaha ku itariki ya 3 Mata 2023. Bakurikiranywe badafunze.”

Nsengimana ni we Chris Eazy mu gihe Bugingo ari Junior Giti.

Bivugwa bombi bakoresheje urwa rwandiko baregwa nyuma yo kutabasha kwitabira igitaramo bari batumiwemo muri Musanze Caves Hotel i Musanze ku wa 14 Mutarama 2023.

Amakuru dukesha  umwe mu nshuti za hafi zabo  yadutangarije ko  ko aba bananiwe kujya kuririmba mu gitaramo i Musanze no gusubiza amafaranga bari bahawe, bagahitamo gukoresha urwandiko ruhimba ko Chis Eazy arwaye kandi ko yahawe ikiruhuko cyo kwa muganga.

Byabaye muri Gashyantare 2023 ubwo Chris Eazy yari yasabwe na RIB kwitaba akisobanura ku iperereza yari ari gukorwaho.

Ubuyobozi bwa hotel yagombaga kuririmbamo bwifuza ko uretse gusubizwa amafaranga bahabwa n’indishyi z’igihombo bagize uwo munsi. Bivugwa ko Chris Eazy yari amaze guhabwa ibihumbi 500 Frw kugira ngo azaririmbe.

Junior Giti mu minsi ishize yari yatangaje ko iby’igitaramo cy’i Musanze aregwamo babikemuye ndetse banasubije amafaranga bari barahawe n’abari babatumiye ndetse ahamya ko bafite urwandiko rwa muganga ruha ikiruhuko uyu muhanzi.

Bivugwa ko Junior Giti amaze kubona ko batakitabiriye igitaramo cy’i Musanze yaje gushaka umuganga umuha urwandiko rugaragaza ko umuhanzi we arwaye ndetse akeneye akaruhuko.

Uyu muganga ngo yakoze uru rwandiko ariko ntaho yahuriye na Chris Eazy ngo amusuzume.

Uru nirwo rwandiko rwifashishijwe bagaragaza ko uyu muhanzi igihe yari kwitabira igitaramo, yagombaga gukorera mu Karere ka Musanze yari arwaye ndetse yari yasabwe na muganga akaruhuko.

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha nyuma yo gucukumbura rwaje gusanga iyi nyandiko ari impimbano nkuko amakuru ahari ahamya ko na muganga yaje kubyiyemerera ko yarubahaye atigeze ahura n’umurwayi.

Mu gutanga ubutumwa, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu kwirinda guhimba cyangwa gukoresha inyandiko y’impimbano cyangwa itavugisha ukuri kuko ari icyaha gihanwa n’amategeko.

Ati “Abantu ntibari bakwiriye kwikururira mu bibazo bidakenewe. Ugendeye ku rugero rw’aba bari gukurikiranwa muri iki cyibazo, ni ibintu byagombaga kwirindwa. Mbere yo gukora ikintu bajye babanza kwibaza niba ibyo bagiye gukora nta ngaruka bifite. Abantu barasabwa kugira ubunyangamugayo no kuba abanyakuri nibyo bifasha kwirinda ibyaha.”

Ikindi yakomojeho ni ukwibutsa umuntu wese ujya gukora icyaha ko atekereza ko RIB itazabitahura yibeshya cyane. Ati “Ubushobozi n’ubushake bwo gutahura no kugenza ibyaha Abagenzacyaha barabufite, bityo rero abantu barasabwa kuzibukira.”

Ibyaha Junior Giti na Chris Eazy bakurikiranyweho bihanwa n’ingingo ya 276 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iyi ngingo iteganya ko baramutse babihamijwe n’Urukiko bahanishwa igihano cy’igifungo kitari munsi y’imyaka itanu ariko kitarengeje irindwi n’ihazabu y’amafaranga atari munsi ya miliyoni eshatu ariko atarengeje miliyoni eshanu cyangwa kimwe muri ibyo bihano.

 

NYANZA : Abaturage baravuga ko bagorwa no kubona serivize z’ubutaka
Bimwe mu bibazo bitegereje uzasimbura Papa Francis
Umugaba Mukuru w’ingabo za Senegal ari mu ruzinduko rw’akazi mu Rwanda
#Kwibuka30 :Madamu Mushikiwabo Louiise uyobora OIF yakomoje ku rupfu rwa Musaza we Lado wicanwe n’umuryango we muri Jenoside
Perezida Macky Sall yashimiye Bassirou Diomaye Faye ushobora kumusimbura ku butegetsi
Share This Article
Facebook Email Print
Leave a Comment Leave a Comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

What Are The Best No Registration Pokies Available To Play In Australia

September 5, 2023

Movie Casino Bonus Codes 2025

February 25, 2025

Deposit Casino Pokies You Can Pay By Mobile

September 5, 2023

Roulette Gold Coast

September 5, 2023

What Are The Best Free Bonus Video Pokies To Play In Australia To Win Real Money

September 5, 2023

Dinkum Pokies No Deposit Bonus

September 5, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Username or Email Address
Password

Lost your password?