SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Kagame yashimangiye ko naba adahari hazaba hari n’abandi
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Kagame yashimangiye ko naba adahari hazaba hari n’abandi
Andi makuru

Kagame yashimangiye ko naba adahari hazaba hari n’abandi

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/07/18 at 1:36 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Chairman wa FPR Inkotanyi akaba n’Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwahozeho kandi ruzahoraho ko abahora bibaza uko ruzamera ubwo atazaba akiruyobora bakwiriye gutuza kuko hashobora kuboneka undi uzaruyobora neza kumurusha.

Yabigarutseho ku wa 13 Nyakanga 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cyagarutse ku bikorwa bye byo kwiyamamariza kuyobora u Rwanda mu myaka itanu iri imbere.

Abajijwe niba koko hari umuntu abona ushobora kuzamusimbura uri ku rwego rwe, Perezida Kagame yavuze ko ubwo azaba adahari hari abandi bazaba bahari.

Yavuze ko mu gihe akiyoboye akora ibyo agomba gukora kandi agafatanya n’Abanyarwanda, ibigira uruhare runini mu gutuma iterambere rishoboka.

Ati ” Icyo nkora ni ubuyobozi nk’uko bahisemo. Umunsi nzaba ntahari, hazaba hari andi mahitamo, bashobora kuzahitamo uzabayobora no kuyobora neza kurusha.”

Kagame yakomeje agira ati ” Ubwo ntazaba mpari hari abandi bazaba bahari kandi birashoboka ko uwo bazahitamo ari we wazaba mwiza kurushaho.”

Yagaragaje ko u Rwanda rwabayeho mbere y’uko avuka ko na mbere y’uko arugarukamo avuye mu buhungiro rwariho.

Ati “ U Rwanda rwahozeho kandi ruzahoraho, Abanyarwanda bazakomeza kwishimira kuba Abanyarwanda mu buryo butandukanye.”

Ku bahora bamubaza igihe azavira ku butegetsi, yavuze ko Abanyarwanda aha agaciro cyane ari bo bahora bamusaba gukomeza kubayobora.

Kagame yibukije abahora bamusaba kuva ku buyobozi ko n’igihe yabuvaho atari bo bamusimbura kuko nta sano bafitanye n’u Rwanda.

Paul Kagame yavuze ko kuva muri 2010, 2017 ndetse n’uyu mwaka atahwemye gusaba abanyamuryango ba FPR Inkotanyi gutegura uzamusimbura kuko atazahora ayoboye.+

 

You Might Also Like

AFC/M23 yahishuye ko yagiranye ibiganiro na Joseph Kabila

Abasirikare 2 ba RDF baguye mu butumwa bw’amahoro bunamiwe muri Loni

Mexico : Itsinda rya abasore 5 rya Grupo Fugitivo bishwe abacuruzi b’ibiyobyabwenge

DRC :Inteko ishinga amategeko ishinga amategeko yakuyeho ubudahangarwa kuri Minisitiri Constant Mutamba

Agakiriro ka gakinjiro kafashwe n’inkongi y’umuriro hatikiriramo byinshi

Nsanzabera Jean Paul July 18, 2024 July 13, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Killaman umenyerewe muri Sinema yasezeranye n’umukunzi we

February 8, 2024
Imyidagaduro

Abanyuze mu Irushanwa rya ArtRwanda-Ubuhanzi bashimiwe umusaruro bakomeje gutanga .

November 4, 2023
Imyidagaduro

Agakoni Entertainment yatumiye Young Grace gutaramira I Dubai

September 17, 2024
Imyidagaduro

Social Mula agiye gushyira hanze Alubumu yise Confidence

January 7, 2025
Iyobokamana

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

May 28, 2025
Imikino

“Ibyo yavuze ntabwo ari byo” – Chairman wa APR FC Col Karasira Richard !

January 15, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?