Itsinda Tag Team rimaze kwigarurira imitima y’abakunzi b’umuziki kubera ukuntu bavanga imiziki banavuza ingoma zaka umuriro bikaryohera abatari bake, ryatumiwe kuzasusurutsa bazitabira ibirori ‘Kigali Auto Show’.
Iri tsinda ryo muri Afurika y’Epfo rizafatanya n’aba-DJs bo mu Rwanda bataratangazwa nk’uko ubuyobozi bwa sosiyete ‘M&K’ itegura ibi birori bwabigarutseho.
Ni mu gihe ku rundi ruhande byamaze kwemezwa ko ibirori bizaba biyobowe na Miss Muyango.
Ibirori bya ‘Kigali Auto Show’ byitezwe ko bizabera ahitwa Tuza Inn i Nyamata ku wa 3 Kanama 2024.
Kigali Auto Show ni ibirori bigiye kuba ku nshuro ya kabiri nyuma y’uko bitangijwe mu 2023 bikitabirwa n’imodoka na moto zifite umwihariko zirenga ijana. Byayobowe na Sheilah Gashumba afatanyije na Miss Nishimwe Naomie.
Kuri iyi nshuro ibi birori byitezwemo udushya twinshi turimo n’imyiyereko y’imodoka ijana zizahagurukira rimwe mu Mujyi wa Kigali zerekeza i Nyamata.
Umwaka ushize ibi birori byari byasusurukijwe n’aba dj bakunzwe cyane hano mu Rwanda barimo DJ Karim, DJ Pyfo,DJ Tyga na DJ Illest