SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Umubyeyi wa P Diddy ararembye bikomeye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Umubyeyi wa P Diddy ararembye bikomeye
Imyidagaduro

Umubyeyi wa P Diddy ararembye bikomeye

Gossip Kigali
Last updated: 2024/07/12 at 4:55 PM
Gossip Kigali
Share
2 Min Read
SHARE

Umuraperi w’icyamamare, P.Diddy, umaze iminsi mu bihe bikomeye byo gushinjwa gufata ku ngufu abakobwa batandatu (6), gusakwa n’abashinzwe umutekano, guteshwa ikuzo, ubu noneho hiyongereyeho n’uburwayi bwa Nyina.

Si ibanga ko Sean Combs uzwi ku mazina menshi arimo nka P.Diddy, Diddy, Puffy n’andi, ko atorohewe n’ibihe dore ko ibimubaho byose biba kumugaragaro aho amaze kujyanwa mu nkiko n’abakobwa 6 bose bamushinja kubafata ku ngufu.

Ntibyagarukiye aho kuko aherutse no kunengwa na benshi ubwo CNN yamutamazaga igashyira hanze amashusho amwerekana akubita bikomeye Cassie Ventura wahoze ari umukunzi we. Ibi kandi byabaye yaramaze igihe gito imiturirwa ye 2 isatswe n’abashinzwe umutekana w’imbere mu gihugu (Homeland Security).

Kuri ubu uyu muraperi w’umuherwe no mu muryango we ntibyoroshye nyuma yaho umubyeyi we umubyara witwa Janice Combs ajyanywe mu bitaro arembye. TMZ ivuga ko Nyina wa Diddy yajyanywe mu bitaro igitaraganya ku wa Gatatu w’iki cyumweru.

Janice Combs w’imyaka 83 akaba yarajyanywe mu bitaro nyuma yaho yahuye n’ibibazo byo kubabara mu gatuza no kunanirwa guhumeka. TMZ ikomeza ivuga ko hatigeze hatangazwa indwara arwaye yaba yamuteye kugira ibi bibazo by’ubuhumekero no kuribwa agatuza.

Cyakoze ngo kuva Nyina wa Diddy yashyirwa mu bitaro i Miami, uyu muraperi ngo yamubaye hafi dore ko byatumye ava i Los Angeles yari ari agahita ajya i Miami kurwaza umubyeyi we.

Aya makuru ariko akomeje kugarukwaho ku mbuga nkoranyambaga aho benshi bari kuvuga bati ‘ububabare bwo mu gatuza’ Nyina yagize bwaba buterwa n’ibyo amaze iminsi abona biri kuba ku muhungu we. Mu magambo ya TMZ yagize iti: ”Umubyeyi wese wabona umwana we ari mu bibazo nka biriya, ntakabuza byamutera uburibwe”.

You Might Also Like

The Ben yaciye amarenga yo gukora igitaramo cya Kabiri cya New Year Groove

Bwiza yashyize hanze amashusho y’indirimbo Nasara ashimira Producer Loader wamubaye hafi mu rugendo rwe

Umunyarwenya Dr Kingsley wigaruriye imitima y’abanyarwanda agiye gukorera igitaramo I Kigali

Kera kabaye Kenny Sol yasohotse muri 1:55 AM

Asinah Erra yagejeje ikirego cy’umunya-eritrea uherutse kumukubita urushyi muri RIB

Gossip Kigali July 12, 2024 July 12, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Kwamamaza

Israel Mbonyi agiye kwamamaza ikinyobwa gishya cya Skol cyitwa Maltona

July 22, 2024
Imyidagaduro

Decent Entertainment ya Muyoboke Alex yateguye igitaramo Iryamugabe ku munsi wo kwibohora

June 22, 2023
Andi makuru

Perezida Samia Suluhu yabitswe n’imbuga nkoranyambaga za X ya Polisi ya Tanzaniya

May 21, 2025
Imyidagaduro

Moshions yongeye kuvugisha abatari bakeya ku Mbuga nkoranyambaga

January 11, 2023
Imyidagaduro

Byari ibyishimo mu birori byo kwakira Murumuna wa Bad Rama bari baraburanye

December 10, 2023
ImyidagaduroIyobokamana

Chorale St Paul igiye gukora igitaramo Great Classic Concert” ku nshuro ya 3

November 13, 2024

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?