Abinyujije mu muryango ‘Sherri Silver Foundation’ yashinze, umubyinnyi Sherri Silver yateguye ibirori yise ‘The Silver Gala’ biteganyijwe kwitabirwa n’abantu batandukanye biganjemo ibyamamare.
Ni ibirori Sherri Silver yateguye mu rwego rwo gukusanya inkunga yo gufasha abana batishoboye nk’uko asanzwe abigenza.
Ibi birori biteganyijwe kubera muri Kigali Convention Centre ku wa 7 Nzeri 2024 bikazitabirwa n’abantu batandukanye biganjemo ibyamamare, abayobozi mu nzego zinyuranye kimwe n’abikorera.
Ni ibirori bizarangwa no gutambuka ku itapi y’umutuku, gutaramirwa n’abanyempano batandukanye, gusagira amafunguro ya nijoro ndetse no gusabana ku bazabyitabira.
Nk’uko bigaragara ku mbuga nkoranyambaga aho bari kwamamariza ibi bikorwa, abazitabira ibi birori basabwe gukora ku myenda yabo bakaba bayitegura kuko umusore n’inkumi bazaseruka neza bazagenerwa ibihembo.
Sherrie Silver ni umukobwa w’imyaka 29 wavukiye i Huye mu muryango ukennye, ubu inzozi ze zabaye impamo. Yatangiye kwamamara mu 2018 nyuma yo kuyobora amashusho y’indirimbo “This Is America” ya Donald Glover uzwi nka ‘Childish Gambino’.
Muri uwo mwaka yegukanye igihembo cya MTV Video Music Award.
Nubwo asigaye aba mu Bwongereza, Sherrie Silver, nta minsi ishira atari i Kigali mu bikorwa by’umuryango yashinze witwa ‘Sherrie Silver Foundation’, akazi afatanya n’umwuga wo kubyina.