Igikomangoma Harry cy’u Bwongereza nyuma y’imyaka ine (4) yareguye ku nshingano ze akajya kwibera muri Amerika hamwe n’umugore we Meghan Markle, ubu biravugwa ko yaba yifuza gusubira i Bwami.
Kimwe mu bikunze gukarukwaho mu itangazamakuru ryo mu Bwongereza, ni umubano w’abanyamuryango b’i Bwami cyane cyane Igikomangoma Harry cyateye umugongo abavandimwe be n’inshingano ze yari yarahawe nk’umwana w’Umami Charles wa III.
Nyuma y’igihe Harry n’umuryango we badacana uwaka, yewe yaranasohoye igitabo yise ‘Spare’ kirimo amabanga y’i Bwami hamwe na filime ‘Harry & Meghan’ yanyujije kuri Netflix aho yerekanye impamvu zatumye ajya kuba muri California zirimo kuba umuryango we utarakundaga umugore we Meghan Markle ndetse ko bamwe mu banyamuryango we bamukoreye ibikorwa by’irondaruhu.
Ibi byose byakomeje gushyira umwuka mubi hagati ya Prince Harry n’umuvandimwe we Prince William hamwe na King Charles III. Kuri ubu ikinyamakuru The Independent UK cyantangaje ko aho ibintu bigeze Prince Harry yaba ari gutekereza gusubira i Bwami agasubirana inshingano ze.
Iki kinyamakuru cyakomeje kivuga ko amakuru aturuka ku bantu bamwegereye avuga ko kuva yamenya ko Se King Charles III arwaye indwara ya Kanseri ko yahise yifuza gusubira iwabo, ndetse ko nubwo aheruka ku musura mu kiganiro bagiriye mu ngoro ya Buckingham Palace bagarutse ku kuba yaza agafata inshingano ze yari yarasize.
Ikindi ngo cyihishe inyuma yo kuba Prince Harry yifuza gusubira kuba i Bwami ni uko ashaka kubaka umubano n’umuvandimwe we Prince William agashyira mu bikorwa icyifuzo cya Se wabasabye ko bakwiyunga mu maguru mashya mbere y’uko uburwayi bwe bufata indi ntera bikaba byanamuviramo urupfu.
Gusa kandi The Independent UK ivuga ko indi mpamvu iri gutuma Prince Harry ashaka gusubira i Bwami n’umuryango we, ni uko atajya imbizi na Donald Trump uherutse kuvuga ko naramuka yongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe z’Amerika yahita yirukana Prince Harry agasubira mu Bwongereza. Ibi rero byatumye Harry agira amakenga yo kuba Trump yasubira kuba Perezida bikamugiraho ingaruka.