SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yasobanuriye abakoresha imbuga nkoranyambaga impamvu bateguye urugamba rwo kwibohora
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Perezida Kagame yasobanuriye abakoresha imbuga nkoranyambaga impamvu bateguye urugamba rwo kwibohora
Imyidagaduro

Perezida Kagame yasobanuriye abakoresha imbuga nkoranyambaga impamvu bateguye urugamba rwo kwibohora

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/07/09 at 2:22 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

 Perezida Kagame akaba n’Umukandida wa FPR Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, yatangaje ko urugamba rwo Kubohora Igihugu rutari rworoshye ko kandi nta kintu cyari gihari cyabemezega ko bari butsinde uretse umutima wabo.

Yabigarutseho mu Kiganiro cyabaye kuri uyu wa Kabiri, tariki 9 Nyakanga 2024, ku Mulindi w’Intwari mu Karere ka Gicumbi ahahoze icyicaro gikuru cya FPR n’Ingabo RPA mu gihe cyo kubohora Igihugu.

Ni ikiganiro cyari cyitabiriwe n’abanyamakuru n’abamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga.

Perezida Kagame yavuze ko kuva urugamba rwo kubohora igihugu rutangiye bumvaga uburemere bw’ibyo bagomba kwikorera.

Ati “Kuva mu ntangiriro ubwo urugamba rwatangiraga, twumvaga uburemere bw’ibyo tugomba kwikorera mu gukora ibyo tugomba gukora no kugera ku byo twatekerezaga.”

Yongeraho ati “Byaje no gukomera kurushaho uko twabitekerezaga ariko twari duhari kandi twagombaga guhangana na byo uko byari bimeze.”

Umukuru w’igihugu yasobanuye ko Urugamba rwo Kubohora Igihugu rwari rukomeye, ku buryo nta kintu cyavemezaga ko bari butsinde uretse umutima wabo.

Ati “Nta kintu cyari gihari cyatwemezaga ko turi butsinde kirenze umutima wacu, kuvuga ngo natsinda ntatsinda ngomba kurwanira ukuri kwanjye.”

Tariki ya 1 Mata 2024 mu kiganiro yagiranye na Radio &Tv 10 na Royal Fm cyatambukaga no ku bindi binyamakuru.

 

Perezida Kagame ubwo yari abajijwe ku mvano y’igitekerezo cyo kubohora igihugu, yasobanuye ko byashibutse ku mibereho mibi Abanyarwanda bari impunzi muri Uganda bari babayemo.

Icyo gihe yavuze ko aho mu buhungiro, ababyeyi babo bababwiraga ubuzima bari barabayemo mbere bakiri mu gihugu cyabo.

Yavuze ko ari urugendo rurerure kuko aho mu buhungiro bari mu buzima bushaririye, ibyatumaga bahora bibaza icyo bazize ngo bameneshwe mu gihugu cyabo.

Perezida Kagame yavuze ko yagiye mu buhungiro muri Uganda afite imyaka ine irengaho amezi macye, yari kumwe n’umuryango we, ababyeyi be n’abo bava inda imwe.

Yagize Ati “Gusa ndibuka ko mbere y’uko umusaza wanjye asaza mfite imyaka 11 cyangwa 12, namubajije impamvu turi impunzi, kubera ko wabonaga buri muntu byamugeragaho.”

Yavuze ko yajyaga abona amafoto akabaza impamvu bari muri Uganda, ariko kubera ko yari akiri muto, yahabwaga ibisobanuro agahita ajya kwikinira umupira.

Ati “Umubyeyi wanjye ambwira amateka narimfite mfite imyaka 11, mutega amatwi ariko nk’umwana ugahita ujya kwikinira umupira, unashonje nta nicyo bitwaye.”

Ku ya 1 Ukwakira mu 1990 nibwo urugamba rwo Kubohora igihugu rwatangiye, rwaje no kuzamo urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorerwaga Abatutsi mu 1994.

Nyuma y’urugamba rwo guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Perezida Paul Kagame, yatangiye urugamba n’inzira yo kubaka u Rwanda rwari rwarazahaye, ubu akaba ari Igihugu kiri mu bikataje mu Iterambere mu ngeri zose.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul July 9, 2024 July 9, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Kwibuka

#Kwibuka30 : Juno Kizigenza yasabye urubyiruko kwirinda icyatuma u Rwanda rusubira aho rwavuye

April 9, 2024
Imyidagaduro

Davis D yishimiye impanuro yahawe na Minisitiri w’urubyiruko Utumatwishima

November 25, 2024
Ikoranabuhanga

Skol na Orion BBC biyemeje gutera ibiti 6000 mu bukangurambaga bwa OneShootOneTree

January 11, 2024
Imyidagaduro

Nyuma ya Sandrine Isheja Andy Bumuntu nawe yasezeye kuri Kiss Fm

September 9, 2024
Andi makuru

Posada Lounge yashyize igorora abakiliya bayo ibategurira ibitaramo bya buri week end

January 21, 2023
The EscapistUbukungu

TradeMark Africa yijeje u Rwanda umusanzu mu gukomeza koroshya ubucuruzi

September 18, 2021

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?