Umuhanzi Gusengimana Yvan Uzwi nka Yvan Drive usanzwe uzwi mu kuririmba indimbo zihimbaza Imana ariko muri iki gihe abahanzi batandukanye bo mu Rwanda bari gukora indirimbo zo kwamamaza umukandida w’Umuryango RPF Inkotanyi uri kwiyamamarizwa umwanya w’Umukuru w’Igihugu nawe ntiyasigaye inyuma yashyize hanze indirimbo ebyiri zivuga Ibigwi bya Nyakubahwa Paul Kagame .
Izo ndirimbo yazise Ingenzi cyane na Ku murongo zivuga ibyiza Nyakubahwa Paul Kagame yakoze mu myaka 30 ishize u Rwanda rwibohoye .
Mu kiganiro na Yvana Drive yadutangarije ko izo ndirimbo yazikonze nk’Impano yo gushimira Perezida Kagame kubera ibikorwa byo guteza imbere abanyarwanda n’u Rwanda muri rusange akaba yarasanze mu gihe abanda bahanzi n’abanyarwanda bakomeje kwishimira ibyiza yakoze nawe yagombaga gukora indirimbo zo kumushimira .
Yakomeje avuga ko Perezida Paul Kagame atari umuyobozi gusa ahubwo ari Impano yihereye abanyarwanda kugira ngo ababhore abahe ubuzma bwiza ndetse n’umutekano usesuye aho nta munyarwanda ubu ukiraraa muri Nyakatsi cyangwa ngo abure ubuvuzi bw’ibanze ndetse n’abana ba Banyarwanda ubu bose bakaba bose baboma uburezi burambye nta kibazo .