SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Miss Igisabo yashyize hanze impapuro z’ubukwe bwe
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Miss Igisabo yashyize hanze impapuro z’ubukwe bwe
Imyidagaduro

Miss Igisabo yashyize hanze impapuro z’ubukwe bwe

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/26 at 3:43 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka ’Miss Igisabo’, witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017, agatwara ikamba ry’uwamenyekanye cyane, ari mu myiteguro yo kurushinga na Nsengiyumva Mugisha Christian bamaze igihe bakundana.

Impapuro z’ubutumire zahawe   bamwe mu nshuti zigaragaza ko Hirwa Honorine azasezerana n’umukunzi we imbere y’Imana mu birori bizaba ku wa 24 Kanama 2024, mu gihe ibi birori bizabanzirizwa n’ibyo gusaba no gukwa biteganyijwe ku wa 16 Kanama.

Tariki 23 Gashyantare 2023, Miss Honorine yari yasezeranye imbere y’amategeko na Nsengiyumva Mugisha Christian, mu Murenge wa Nyarugenge.

Aba bombi bivugwa ko bari bamaze igihe kitari gito bakundana ndetse bagiye babyereka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ko baryohewe n’urukundo guhera mu 2022.

Miss Uwase Hirwa Honorine yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ahagarariye Intara y’Iburengerazuba. Yaje kumenyekana cyane kubera ijambo yavuze ubwo bari mu majonjora yo muri iyi ntara, avuga ko umukobwa w’umunyarwanda ari uteye nk’igisabo, bituma ahabwa izina rya Miss Gisabo.

Gusa ntiyaje kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, ahubwo yabaye umwe mu bamenyekanye cyane ahabwa ikamba rya ‘Miss Popularity’. Uyu mukobwa uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 gusa ataha nta kamba yegukanye.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul June 26, 2024 June 26, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Umushumba wa Kiliziya gatolika Papa Francis yanenze umushinga wa Trump wo kwirukana abimukira

January 20, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame na Madamu bitabiriye inama ya OIF mu Bufaransa

October 4, 2024
Andi makuru

Chley wamenyekanye mu ndirimbo komasava rmx ya Diamond azataramira I kigali

August 5, 2024
Utuntu n'utundi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

August 9, 2024
Iyobokamana

Tonzi Ntiyemeranye nabaca intege abahanzi Nyarwanda

January 9, 2024
Andi makuruIyobokamana

Frére Diogène Hakorimana yashyinguwe mu cyubahiro mu muhango wayobowe na

March 17, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?