Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Tariki ya 24 Kanama 2024 mu karere ka Nyagatare mu Murenge w Karama habereye igikorwa cyo kwamamaza abakandida Depite b’Umuryango FPR Inkotanyi .
Icyo gikorwa cyari cyitabiriwe n’Abayobozi barangajwe imbere na na Perezida w’Umuryango FPR inkotanyi mu ntara y’Iburasizuba Bwa Pundence Rubingisa ndetse na Perezida w’umuryango FPr Inkotanyi mu karere ka Nyagatare Bwana Stephen Gasana n’abandi bayozbozi batandukanye mu Karere ka Nyagatare .
Icyo gikorwa cyasusurukijwe n’abahanzi Ruti Joel na Munyanshoza Dieudonne ndetse n’itsinda rya Gakundi muriro bishimiwe n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi baturutse mu mirenge yose igize akarere ka Nyagatare uko ari cumi n’ine bari babadukanye n’iyonka ngo baze kwiyumvira imigabo n’imigambi y’intumwa zabo mu nteko ishinga amategeko muri manda y’imyaka itanu bagiye gutorerwa .
Mu ijambo rya Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyagatare Bwana Stephen Gasana yashimiye abanyamuryango kuba bitabiriye igikorwa cyo Kwamamaza abakandida babo kandi abizeza ko muri iyi Manda Umuryango FPR inkotanyi ufite imigambi myinshi igamije guteza imbere umunyarwanda wese .
Muri gahunda Umuryango FPR Inkotanyi witeguye gusangiza abaje kwakira abakandida depite, harimo ko mu rwego rw’ubukungu hazihutishwa iterambere ry’ubukungu bugera kuri bose, bushingiye ku ishoramari ry’abikorera, ubumenyi n’umutungo kamere.
Mu rwego rw’imibereho myiza hazaharanirwa kugira Umunyarwanda ubayeho neza kandi ushoboye, binyuze mu muryango utekanye, ubuvuzi n’uburezi bufite ireme.
Na ho mu rwego rw’imiyoborere myiza n’ubutabera, hazashyirwaho uburyo bunoze bw’imiyoborere n’ubutabera, bigamije iterambere rirambye.
Kugira ngo ibyo byose biteganywa bigerweho, Umuryango FPR Inkotanyi ugaragaza ko ruzasaba uruhare rwa buri wese muri rusange, n’urw’abagize Inteko ishinga amategeko by’umwihariko.
Biteganyijwe ko gahunda yo kwamamaza abakandida Depite mu karere ka Nyagatare izakomereza mu yindi mirenge yose igize aka Karere aho Abanyamuryango ba FPR inkotanyi biyemeje kuzazinduka muya rubika bakaza kwakira Umukandida wabo akaba na Chairman w’Umuryango FPR inkotanyi tariki ya 07 Kanama 2024 aho aziyamamariza mu karere kabo .
Amafoto : Nsanzabera Jean Paul