Umunyamideli ubifatanya n’ubuhanzi, Tanasha Donna Oketch [Tanasha Dona] yatumiwe gutaramira abanyakigali mu bitaramo azahuriramo n’umuhanga mu kuvanga umuziki mu Rwanda Dj Toxxyk .
Uyu mugore ukunzwe cyane ku mbga nkoranyambaga kubera ubwiza bukurura benshi agiye gutaramira abanya-Kigali n’abandi mu bitaramo bibiri azakora mu mpera z’iki cyumweru, ni ukuvuga tariki 21 Kamena 2024 na tariki 22 Kamena 2024. Ni ubwa mbere azaba yiyeretse abakunzi be, nyuma y’igihe ari mu bushabitsi, umuziki n’ibindi binyuranye byatumye amenyekana.
Tanasha Dona azagera i Kigali, ku wa Kane tariki 19 Kamena 2024 saa sita z’ijoro rishyira saa saba z’ijoro. Mu gitondo, cyo ku wa Gatanu tariki 20 Kamena 2024, azagirana ikiganiro n’abanyamakuru saa tanu z’amanywa (Press Conference).
Igitaramo cya mbere azakora ku wa Gatanu tariki 21 Kamena 2024, azagihuriramo na Dj Toxxy guhera saa kumi n’ebyiri z’umugoroba i Nyamirambo kuri B Lounge. Aho kwinjira ari ukwishyura ibihumbi 300 ku meza y’abantu batandatu ugahabwa n’ibyo kunywa bibiri.
Mu myanya isanzwe (Regular) ni ukwishyura ibihumbi 20 Frw ugahabwa n’icyo kunywa. Ku matike ya VIP ni ukwishyura ibihumbi 50 Frw ugahabwa n’icyo kunywa.
Ni mu gihe, ku wa Gatandatu tariki 22 Kamena 2024, igitaramo azakora bisaba kuzishyura ibihumbi 250 Frw ku meza n’abantu batanu, ugahabwa n’amacupa abiri y’ibyo kunywa (Wine).
Ibi bitaramo byombi azabihuriramo na Dj Toxxyk mu gihe cy’iminsi ibiri. Ni ubwa mbere bombi bazaba bahuriye ku rubyiniro.