Umushumba wa Kiliziya Gatolika, Papa Francis, yatabarije abo mu Burasirasuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bakomeje kugirwaho ingaruka n’intambara ihanganishije ingabo za Leta n’umutwe witwaje intwaro wa M23 ndetse n’ibikorwa by’indi mitwe nka ADF.
Muri misa yabereye i Vatican kuri uyu wa 16 Kamena 2024, Papa Francis yatangaje ko mu gihe imirwano ikomeye ikomeje kubera muri iki gihugu, ubwicanyi na bwo bugafata intera, Leta ya RDC n’amahanga bikwiye gukora icyatuma ububabare bw’Abanye-Congo buhagarara.
Yagize ati “Inkuru zibabaje z’imirwano n’ubwicanyi zikomeje kumvikana mu Burasirazuba bwa RDC. Ndasaba ubuyobozi bw’igihugu n’umuryango mpuzamahanga gukora igishoboka gihagarika ubugizi bwa nabi, kikanarinda ubuzima bw’abasivili.”
Papa Francis aheruka muri RDC muri Mutarama 2023. Icyo gihe yagaragaje ko ahangayikishijwe n’Abanye-Congo bo mu Burasirazuba bw’iki gihugu bakomeje gupfa n’abahunga imirwano, asaba ubutegetsi kwemera imishyikirano, kuko ari yo yatanga igisubizo kirambye.
Ibi Umushumba wa Kiliziya Gatolika yabisubiyemo muri Gicurasi 2024, ashimangira ko ibiganiro bigamije gushaka amahoro n’ubwiyunge ari byo byahagarika iyi ntambara. Ni nyuma y’aho tariki ya 3 y’uko kwezi, mu nkambi ya Mugunga haguye igisasu cyishe abagera kuri 35.
Umuryango mpuzamahanga usabwa na Papa Francis kugira uruhare mu gukemura aya makimbirane, umaze igihe kinini wingingira Leta ya RDC kuganira na M23, by’umwihariko, hashingiwe ku myanzuro y’amahoro yafatiwe i Nairobi na Luanda mu 2022, ariko ubu butegetsi bwarinangiye, busobanura ko budashobora kuganira n’umutwe bwita uw’iterabwoba.
Ku ruhande rwa M23, yo kuva yatangira imirwano n’ingabo za RDC mu mpera za 2021 yamenyesheje Abanye-Congo n’amahanga ko yifuza ibiganiro, icyakora ko mu gihe izakomeza kugabwaho ibitero, izirwanaho.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe ubutabazi (UNOCHA) muri Mata 2024 ryatangaje ko abari bamaze guhunga intambara n’ubugizi bwa nabi muri RDC kuva muri Mutarama 2024 bageraga ku 940.000. Abenshi muri bo ni abo mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.