SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Yverry ukubutse muri Canada yakiriwe n’umujyanama we Gauchi n’umudamu we
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Yverry ukubutse muri Canada yakiriwe n’umujyanama we Gauchi n’umudamu we
Imyidagaduro

Yverry ukubutse muri Canada yakiriwe n’umujyanama we Gauchi n’umudamu we

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/15 at 7:08 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

Umuhanzi akaba n’umwanditsi w’indirimbo, Rugamba Yverry wamenye nka Yverry yagarutse i Kigali amwenyura avuye muri Canada, nyuma y’ukwezi kurenga abarizwa muri kiriya gihugu aho yakoreye imishinga itandukanye irimo n’ifatwa ry’amashusho y’indirimbo ye.

Uyu mugabo yageze ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024, yakirwa n’abo mu muryango we barimo umugore we n’umwana we, umujyanama we Gauchi n’abandi.

Yaherukaga i Kigali, ku wa 24 Mata 2024 kuko ari bwo yerekeje muri Canada. Bimwe mu bikorwa byari byamujyanye muri kiriya gihugu, harimo kuhakorera igitaramo, kuririmba mu bukwe bw’abantu babiri, ndetse no kuhakorera indirimbo.

Mu kiganiro n’itangazamakuru, Yverry yavuze ko ibyari byamujyanye byose yabashije kubikora birimo no kuhakorera indirimbo ye ya mbere. Ati “Ibyari byatujyanye n’ubundi byose byarakozwe, n’amashusho y’indirimbo yarafashwe.”

Uyu mugabo yavuze ko iyi ndirimbo yakozwe mu buryo bw’amajwi na Producer Made Beats, ariko kandi yari ayimaranye igihe nubwo yayikoreye muri Canada.

Yavuze ko gukorera indirimbo muri Canada bitari ibintu byoroshye kuri we. Ati “Ntabwo biba byoroshye, kuko bisaba inzira nyinshi, ariko nyine birakunda, uca mu nziza nk’iz’abandi bacamo, ntakibazo. Ibijyanye n’igitaramo byo byari bitaramezwa, ariko ubukwe bwo naburirimbyemo.”

Yverry yavuze ko iriya ndirimbo ye izajya hanze mu gihe kiri imbere, ariko kandi yayitanzeho amafaranga menshi mu bijyanye n’ikorwa ryayo muri ‘Audio’ ndetse na ‘Video’. Ati “Ntabwo ndakora neza imibare, ariko ni menshi cyane, byose mubishyiremo.”

Ubwo Yverry yahagarukaga ku kibuga cy’indege Mpuzamahanga cya Kigali yerekeza muri Canada, yaherekejwe n’amagambo ya bamwe mu bantu bavuze ko azatoroka atazagaruka mu Rwanda nubwo afite ‘Visa’ imwemerera kujya muri kiriya gihugu mu gihe cy’imyaka umunani iri imbere.

Yavuze ko atagiye muri Canada atekereza gutoroka, kuko yari ajyanwe n’akazi. Ati “Ntabwo nahamya y’uko bamugamayo, kuko ntabwo igihe cyarenze ngo bagaruke, ariko kandi njye nari najyanwe n’akazi ntabwo byari ugutoroka. Abavuga ibyo, ni uko bo batagaruka.”

Umujyanama we Gauchi, yavuze ko intego afite ari uko Yverry akora ibikorwa birenga imipaka.

Ati “Intego yanjye muri uyu muziki ntabwo ari amafaranga, ahubwo ni ugushyira itafari ryanjye nanjye ku muziki nyarwanda, uve ku rwego rumwe ujye kurundi.”

“Yverry rero ni amahitamo meza ariyo mpamvu tudakorana nk’abagamije amafaranga, ahubwo dukorana nk’abagamije kugera aho tugeze umuziki Nyarwanda. Ariyo mpamvu ubona turi kwagura ibikorwa, ubundi twafatiraga amashusho Kimironko, Gasabo, Rusizi ariko ubu twageze Vancouver, Montreal n’ahandi.”

Uyu muhanzi wakunzwe mu ndirimbo zitsa cyane ku rukundo, yavuze ko muri gahunda yari afite harimo no kugaruka i Kigali kugirango yitegure kugira uruhare mu matora y’Umukuru w’Igihugu ndetse n’ay’Abadepite ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul June 15, 2024 June 15, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Hezbollah yishe abasirikare ba Israel

October 14, 2024
Imyidagaduro

Amazina y’ubuheta bwa Rihanna akomeje kuvugisha benshi ku mbuga nkoranyambaga

September 8, 2023
Imikino

APR BBC yatsinze umukino wa kabiri muri BAL

May 8, 2024
Andi makuru

Abayobozi bashya ba Rayon Sport bagiranye ibiganiro na nyiri Uruganda rwa Skol

November 20, 2024
Imyidagaduro

urubanza rwa Titi Brown rwongeye ruterwa ipine

September 22, 2023
Andi makuru

Ku nshuro ya 2 hagiye gutangwa ibihembo bya Video Vixen Awards 2025

February 24, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?