SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: RIB yataye muri yombi Nzizera Aimable wayobora Rwanda Gospels Stars Live
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Andi makuru > Iyobokamana > RIB yataye muri yombi Nzizera Aimable wayobora Rwanda Gospels Stars Live
Iyobokamana

RIB yataye muri yombi Nzizera Aimable wayobora Rwanda Gospels Stars Live

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/06/10 at 3:10 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Nzizera Aimable wavuzwe cyane mu itangazamakuru nyuma yo gutangiza ibikorwa bishamikiye ku ivugabutumwa yise “Rwanda Gospel Stars Live” yatawe muri yombi.

Ibikorwa bya Rwanda Gospel Stars Live byatangijwe n’ibitaramo byahuje abahanzi bakomeye muri Gospel. Muri iki gihe, bateguraga irushanwa rigamije guhitamo abanyempano mu muziki w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana byabereye mu Ntara zitandukanye.

Ni irushanwa rigomba kuzasorezwa mu Mujyi wa Kigali. Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye  itangazamakuru ko Nzizera Aimable yafunzwe tariki 5 Kamena 2024.

Yavuze ko akurikiranyweho ibyaha bibiri birimo: ‘Gukoresha inyandiko itavugisha ukuri’ ndetse no ‘Kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya’.

Yavuze ko ibi byaha Nzizera Aimable akurikiranyweho bifitanye isano n’imitangire y’amasoko ya Company ya ‘Amarebe Investiment Ltd’. Ni ibyaha yakoze mu Ukwakira 2023.

Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimban giteganwa n’ingingo ya 276 y’Itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka 5 ariko kitarenze n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 FRW ariko atarenga 5,000,000 FRW cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

Icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya gihanwa n’ingingo ya 174 y’itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Iki cyaha gihanishwa igifungo kuva ku myaka 2 ariko kitarenze 3 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva kuri miliyoni 3,000,000 Frw ariko atarenze miliyoni 5,000,000 Frw.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye Abaturarwanda kwirinda ibyaha ibyo aribyo byose.

Ati “Ukora ibyaha wese, akoresha amayeri yose akeka ko atazatahurwa ari beshya. Urwego rw’Ubugenzacyaha RIB, Abagenzacyaha bafite ubushake, ubumenyi, ubushobozi ndetse n’ubufatanye n’abaturage bwo gutahura no kugenza ibyaha ababikora bakeka ko bitazamenyeka.”

“Inama twabagira niyo guca ukubiri n’icyaha naho ubundi bazafatwa bashyikirizwe Ubutabera.”

You Might Also Like

Feast and Praise Brunch igiye kuba bwa mbere muri Kigali

Mufti w’u Rwanda yahaye umukoro abanyarwanda bagiye mu mutambagiro i Maka

Papa Leon XIV yakiriye Perezida Zelensky i Vatikani

Korali Ganza Kristo yo muri ADEPR Gasave yateguye igiterane cy’amashimwe kizamara iminsi 2

Aba-Cardinal binjiye mu munsi wa kabiri w’itora rya Papa

Nsanzabera Jean Paul June 10, 2024 June 10, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Umuryango wa Producer Junior watangaje amatariki azashyingurirwaho

July 30, 2023
Imyidagaduro

Umuhanzi Jammy the master nyuma y’imyaka ibiri yifuje gutangirana umwaka mushya n‘abakunzi be mu ndirimbo yise agacupa

December 28, 2024
Utuntu n'utundi

Gen Li Shangfu yirukanywe ku kazi ka Minisitiri w’Ingabo mu Bushinwa

October 25, 2023
Imyidagaduro

Nyuma y’imyaka 2 Jay Polly yitabye Imana yibutswe n’inshuti ze n’Umuryango we

September 3, 2023
Imyidagaduro

Ubukwe bw’umwana w’umunyemari Ambani bukomeje kuvugisha benshi kw’isi

July 13, 2024
Imikino

Sitting Volleyball: U Rwanda rwasezerewe mu Gikombe cy’Isi!

November 17, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?