Ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 09 Kamena 2024 nibwo igitaramo cy’urwenya cya Iwacu Summer Comedy festival cyari giteregerejwemo umunyarwenya umaze kubaka Izina muri Nigeria Doctall Kingslay cyabaye kitabirwa n’ibyamamare bitandukanye hano mu Rwanda .
Iki gitaramo cyari cyatumiwemo n’abandi banyarwenya bari kuzamuka neza hano mu Rwanda barimo Joshua, Prince, Umushumba, Seth Seka, Fred Rufendeke, Rusine Patrick, Joseph n’abandi benshi cyari cyahuruje benshi cyane baje kwisekera cyabereye i Gikondo ahasanzwe habera imurikagurisha ‘Expo Ground’.
Nkuko byari biteganyijwe iki gitaramo cyayobowe na Mc Nario afatanyaije na Anita Pendo bari mu bakunzwe cyane hano mu Rwanda mu kuyobora ibitarao bitandukanye
Nkuko byari biteganyijwe kuri gahunda abanyarwenya ba Banyarwanda nibo bagombaga kubanza ku rubyiniro aho uko buri wese yahamagarwaga yakoreshaga uko ashoboye ngo agaragza impano ye yo gusetsa kugeza ubwo uwari umushyitsi mukuru yageraga ku rubyiniro .
Ubwo yari ahamagawe ku rubyiniro, Doctall Kingslay usigaye ukunda kwiyita Ntakiruta Imanayinjiranye igikapu gisa n’imyenda yari yambaye. Abari bateraniye mu cyumba cyabereyemo igitaramo bikojeje mu bicu bamwereka urukundo rudasanzwe.
Doctall Kingslay usanzwe uzwiho gushishikariza abanyamahanga gukunda u Rwanda, yateye urwenya rwinshi rwibanda kuri Perezida Paul Kagame, amugaragaza nk’umuntu udasanzwe.
Ati “Mufate telefoni zanyu mbereke, murebe ku rubuga rwa Instagram ya Perezida Kagame, murabona ko haherukaho abashyitsi yakiriye mu Biro bye! Ahora ashakira ibyiza Abanyarwanda naho twe iwacu twirirwa turwana n’ibyihebe, ubushomeri bwayogoje urubyiruko, umutekano ntawo. Ni ukuri muri abanyamahirwe!”
Iki gitaramo cyasozaga ‘Iserukiramo rya Iwacu Summer Comedy Festival’ cyitabiriwe n’abanyarwenya cyari kitabiriwe na bamwe mu byamamare bikomeye hano mu Rwanda harimo Sam Wahoze akorana na Seth muri Zuby Comedy ,Tidjara Kabendera , Alliah Cool , abanyamakuru benshi bafite aho bahuriye n’imyidagaduro na bandi benshi .
Nyuma y’icyo gitaramo Seth wagiyeguye yatangaje ko yishimiye uko igitaramo kitabiriwe ibintu byamweretse ko muri iyi minsi urwenya rumaze gufata indi ntera asaba abanyarwanda gukomeza kubaba hafi bitabira cyane ibitaramo baba bateguye .