Umuhanzi w’umunyarwanda Bigirimana Moise uzwi nka Nikhan usanzwe akorera umuziki we ku mugabane w’Iburayi mu gihugu cy’ububiligi nyuma y’uko mu minsi ishize ashyize hanze EP ye yise 1.2.3.4 iriho indirimbo 3, imwe ikaba ariyo amaze gukorera amashusho izindi ari mu minsi ya Vuba .
Uyu muhanzi usanzwe ari Producer muri studio ye yitwa Ghost Production na Label ye yitwa Interior Records hashize iminsi icumi ashyize EP ye ya Mbere hanze Yise 1.2.3.4 iriho indirimbo yitiriye Ep ubwayo ni zindi yise Call Na Moula .
Mu kiganiro na AHUPA RADIO Nikhan ugaragaza cyane ko ashaka ko umuziki we nubwo awukora ku mugabane w’iburayi umneyakana cyane hano mu Rwanda yatugaragarije imbogamizi akunze guhura nazo mu buryo bwa Promotion kubera ko aba adahari ariko akaba ashimira bamwe mu Banyarwanda ndetse n’itangazamakuru badahwema kumuba hafi nta zindi nyungu bamufiteho ahubwo ari urukundo bakunda umuziki Nyarwanda gusa .
Uyu muhanzi uheruka mu rwanda mu mezi ashize aho yakoranye n’Umuhanzikazi Marry Love bise C’est Tout bakoreye mu bice bimwe b’u Rwanda nka Gisenyi nahandi hatandukanye yakomeje atubwira ko EP ye yayise 1.2.34. ashaka kuvuga ko ibintu byose umuntu akora ashobora guhera kuri rimwe akagera kugera hashoboka akab ariyo mpamvu yayise kuri kuko yifuza guha ubutumwa abantu ko batagomba gucika intege ko ntaho bagera mu buzima .
Mu gusoza icyo kiganiro kandi Nikhan yashimiye abakunzi ba muzika ye ari abawumva ndetse nabakomeje kumushyigikira kubw’ urukundo nínkunga bakomeje kumwereka ,kuko bituma urugendo rwe muri muzika rukomeza gutera imbere anabizeza ko atazahwema kubakorera ibihangano byiza .
Yasabye abakunzi be gukomeza kumva inidrimbo ze ku mbuga zitandukanye yashyizeho inidirmbo ze nka Youtube ,Spotify ni zindi nyinshi nka https://nikhan.bandcamp.com/
Kanda hano wumve EP ya Nikhan Yise 1.2.3.4