Aline Gahongayire witabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi mu Bubiligi, yateguje icyo ateganya kuhakorera mu Ukwakira 2024.
Uyu muhanzikazi uri mu Bubiligi yatangaje ko yagiye gushyigikira Israel Mbonyi no gushyira akadomo ku myiteguro y’igitaramo cye, yaje kwanzura ko kizaba ku wa 5 Ukwakira 2024.
Iki gitaramo byitezwe ko kizabera muri hoteli yitwa ‘Thon Hotel Bristol Stephanie’ iherereye mu Mujyi wa Bruxelles, ni mu gihe amakuru menshi kuri iki gitaramo azatangazwa mu minsi iri imbere.
Aline Gahongayire ariko kandi wanagaragaye mu gitaramo cya Israel Mbonyi yaboneyeho umwanya wo gutumira abakunzi b’umuziki bari bahakoraniye kutazagira ubura mu cye.
Aline Gahongayire ni umwe mu bahanzikazi b’umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bamaze igihe muri uyu murimo.
Uyu muhanzikazi ukunze kwiyita Dr Alga, akunzwe mu ndirimbo zitandukanye zirimo Ndanyuzwe, Izindi mbaraga yakoranye na Niyo Bosco, Ntabanga n’izindi nyinshi.