Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa gatandatu tariki ya 1 Kamena 2024 ishirahamwe ry’umukino wa Pickle Ball mu Rwanda ryatanze ikiganiro ku kamaro ku wo mukino ku mubiri w’umuntu ndetse no ku Bwonko muri Rusange .
Mu kiganiro cyamaze isaha imwe Umuyobozi wa Rwanda Pickle Ball Association Bwana Kamugisha Zacharie yabanje gushimira baitabiriye icyo kiganiro cyabereye kuri Silent Home Club ku Kicukiro aho babashije kumneya byinshi kuri uyu mukino utaramneyekana cyane hano mu Rwanda kuko umaze igihe gito uzanywe n’Umuyobozi waryo afatanyije n’Umugore we Umunyamerikakazi Elizabeth
Muri icyo kiganiro Zavhari yagaragaje neza uko uwo mukino udasaba ingufu nyinshi ndetse no gutekereza byihuze kubera uburyo ukinnwamo muri rusange yerekanye ishusho neza y’uko ukina uwo mukino akoresha ibice bitandukanye by’Ubwonko bigatuma abasha kuruhuka mu mutwe .
Yagize ati ‘Abantu benshi bakora siporo bazi yuko ibyo bakora aribyo byiza kandi hari igihe baba biyica bitewe n’ibice by’umubiri bati gukoresha bakirengagiza y’uko hari ibindi bice bifite akamaro mu gihe amakuru yose y’uko umubiri ukora aba ari mu gice cy’ubwonko ari nayo mpamvu umuntu ukina pickle Ball kubera amakuru ubwonko buba bwatanze usanga atavunika cyane kuko akoresha igice kimwe gituma abasha kumenya neza aho agiye gutera agapira ke .
Yakomeje avuga ko igihe cyoze umuntu akina uwo mukino buri kanya aba agomba gukoresha amakuru mashya atangwa n’ubwonko kugira abashe gukina nkuko bigomba kugeza arangije umukino we .
Nyuma y’ibyo biganiro habayeho umwnya wo gutanga ibitekerezo aho umwe mu bakina uwo mukino wa Pickle Ball akaba n’umwe mu banyamuryango biryo shyirahamwe Muzehe Kalisa yavuze ko akimara kumneya ko uwo mukino wageze mu Rwanda yabaye uwa mbere mukuwitabira we’umuryango akaba yarashimye abawuzanye mu Rwanda aho kugeza ubu ari mu bukangurambaga bwo kuwengereza inshuti akaba yariyemeje ko uyu mwaka ugomba kurangira azanye abanda bantu bo kuwukina ugakomeza kurushaho kumneyakana kandi ko bagiye gushaka amikoro ku buryo mu minsi iza uzaba uri mu bice bitandukanye by’Igihugu cyacu .
Ku ruhande rw’ishyirahamwe rya Pickle ball witwa Ishimiryayo Joanna yavuze ko kugeza ubu bari gushaka ubuzima gatozi muri RGB kugira ngo abantu benshi bakomeje gushaka kwiyitirira uyu mukino babihagarike anasab abari aho bose gukomeza kubaba hafi cyane kugira ngo uyu mukino utere imbere .
Mu gusoza ijambo rya yashimiye ubuyobzoi bw’Idini gatolika mu ntara y’amajyagurugu bwabemereye kuzaba ubutaka mu bigo by’amashuri muri Musanze bakaba bakubakamo ibibug mu rwego rwo kumenyekanisha uyu mukino mu rubyiruko .