Bwa mbere, Mexique yabonye Perezida wa mbere w’umugore Claudia Sheinbaum, watsinze amatora y’Umukuru w’Igihugu cya Mexico ku majwi menshi, nk’uko byatangajwe n’Ikigo cy’igihugu gishinzwe amatora (INE).
Claudia Sheinbaum yagize amajwi ari hagati ya 58 na 60%, arusha kure uwo bahanganye utavuga rumwe n’ubutegetsi, uwahoze ari senateri Xochitl Galvez, wagize amajwi kuva kuri 26 kugeza kuri 28% y’aya matora y’icyiciro cya mbere nk’uko byatangajwe na perezida wa INE Guadalupe Taddei
Centrist Jorge Alvarez Maynez yabonye amajwi hagati ya 9 na 10%.
Claudia Sheinbaum, mu magambo ye ya mbere yatangarije televiziyo nyuma y’amajwi ya mbere bnk’uko byatangajwe n’ikigo cy’igihugu gishinzwe amatora (INE) cyamushyize ku mwanya wa mbere.
Yagize ati: ” Ni Umunsi w’amateka. Sinzabatenguha.”
Yabwiye abamushyigikiye ati: “Nzaba Perezida wa mbere w’umugore wa Mexico.”
Yatangaje ko ishyaka rye ry’Umuryango uharanira iterambere ry’igihugu (Morena) ryatsindiye ku bwiganze bujuje ibisabwa” muri Kongere.
Claudia Sheinbaum abaye perezida wa mbere w’umugore mu gihe icyo gihugu ku munsi hicwa impuzandengo y’abagore icumi ku munsi mu 2023, nk’uko byagaragaje n’imibare ya Loni.
Muri rusange, 70% by’abagore bo muri Mexico barengeje imyaka 15 bahuye n’ihohoterwa nibura rimwe mu buzima bwabo.