Ubuyobozi bwa Hotel Kaizen Hotel imaze kumenyekana cyane hano mu mujyi wa Kigali kubera serivise nziza abayigana yatashye ku mugaragaro ibindi bikorwa byayo bishya birimo Salle yo gukoreramo imyitozo ngororamubiri (Gym), Sauna na Massage ndetse na Coffe Shop .
Ni mu birori byabaye ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane tariki ya 31 Gicurasi 2024 muri Kaizen Hotel byitabirwa n’abantu benshi barimo Umuyobozi Mukuru wa Kaizen Hotel ,Uhagarariye umuryango wa FPR Inkotanyi mu murenge wa Kimisagara n’abandi batumirwa batandukanye benshi .
Nyuma yo gutambagizwa ibyo bikorwa bishya byiyongereye kuri Kaizen Hotel Umuyobozi Mukuru wa Kaizen Bwana Alphonse ubwo yafataga ijambo yabaje gushimira ubutumire bwe anashimira Ubuyobozi bw’umurynago wa RPF Inkotanyi mu murenge .
Yakomeje avuga ko mu myaka mirongo 30 ishize abanyarwanda bibohoye nka Rwiyemezamirimo ukiri mutoya asaba urubyiruko ari ruri hose guhaguruka rugakora cyane nkuko umuryango FPR Inkotanyi ubidusaba bakamenya ko nubwo nta bushobozi baba bafite igihugu kibufite ,akaba yongeye kuvuga ko ibyo yagezeho byose muri iyi myaka 30 abikesha kugira ubuyobzoi bwiza burangajwe imbere na FPR Inkotanyi akaba anayishimira cyane .
Yasoje ashimira buri wese witabiriye ubutumire bwe abamenyesha ko ibintu byose babona muri Kiazen Atari ibye gusa ahubwo ari ibya twese muri rusange anabasaba kandi gukomeza kubaba hafi mu bikorwa byabo bya buri Munsi
Nk’umutumirwa Mukuru Uhagariye umuryango FPR Inkotanyi mu murenge yashimiye Ubuyobozi bwa Kaizen Hotel gukomeza gushora imari muri Nyabugogo kuko ari ibikorwa bituma abantu bose babona akazi akaba nk’uhagarariye umuryango mu murenge yamwijeje ko bazakomeza kumuba hafi cyane ndetse ko nawe yakomeza kuzana ibikorwa bituma Nyabugogo ikomeza kwesa umuhigo kuko ari mu marembo y’umujyi aho uje mu Rwanda wese yinjirira akabasha kwirebera ibyiza bitatse u Rwanda
Twabibutsa ko Kaizen Hotel Ikorera Nyabugogo ruguru ya Feux rouge zihagana Kimisagara mu kaboko k’ibumoso ikaba itanga serivise zitandukanye zirimo ,Ibyumba byiza uraramo ukaba witegeye imisozi myiza ya Kigali, Restaurant na Bar ndetse ikaba izwiho no gutegura ibitaramo bitandukanye mu rwego rwo guha abakiliya bayo uburyo bwo kuruhuka neza nyuma y’amasaha y’akazi ,kuri ubu ikaba yongeyemo izindi serivise nshya zirimo Gym, Sauna na Massage ,Coffe shop uzabsha kwiyumviramo icyanga cyiza cy’Ikawa yo mu Rwanda ndetse ba Boulangerie izajya ibakorera imigati myiza ndetse na cake z’ubwoko bwose