Umukino wa Pickleball ni umukino ukomatanyije uwa Tennis n’uwa Tennis ikinirwa ku meza ariko bigatandukanira ku bikoresho byifashishwa n’ingano y’ikibuga.
Uyu mukino utaramamara cyane mu Rwanda watangiye kuhakinirwa nyuma y’ibihe bigoranye abanyarwanda ndetse n’isi yose bari bavuyemo bya Covid-19 uzanywe na Kamugisha Zacharie ndetse umugore w’umunyamerikazi witwa Elizabets Krebs .
Mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru Kamugisha Zacharie yasobanuye byinshi byihariye kuri uyu mukino aho yavuze impamvu zatumye yifuza kuwumenyekanisha mu Rwanda kuko ubusanzwe ari umukino ukinwa mu bihugu bimaze gutera imbere anatubwira imwe mu mishinga bafite harimo nko gutegura amarushanwa ahoraho azajya afasha abantu kuruhuka mu mutwe mu gihe bakitse imirimo .
Mu bindi yadutangarije uyu mukino wa Pickleball nuko iyo abantu bitabiriye uyu mukino bashobora kubona n’umwanya wo kuganira basubiza ubwonko ku gihe mu gihe bavuye mu bikorwa byabo bitandukanye banarushaho kumenyana.
Ku bijyanye n’igikorwa bateguye mu mpera z’iki cyumweru ku wa gatandatu tariki ya mbere Kamena 2023 bise Mental Health Benefits aho abazitabira icyo gikorwa bazasobanurirwa inyungu z’uyu mukino ku buzima bw’umuntu .
Zacharie yakomeje atubwira ko uwo munsi hazabaho isaha imwe yo gusobanurirwa ibijyanye nuko uwo mukino ukinwa ndetse n’uburyo ugira uruhare mu gukangura ubwonko igihe cyose umuntu atameze neza .
Mu gusoza yatubwiye kandi ari umukino wakinwa n’umunyarwanda wese kuva ku mwana kugeza ku muntu mukuru uri mu myaka iri hejuru ya 50 kandi bikaba bidahenze bitewe n’ubushobozi bw’umuntu akaba asaba abanyarwanda cyane cyane abatuye mu mugi wa Kigali ko bazitabira cyo igikorwa cyo kumenyekanisha uwo mukino wa PickleBall kugira bamenye ibyiza byawo aho kwinjira bizaba ari ibihumbi 5000 frw byonyine ukimenyera ibyiza bya Pickleball .
umukino wa Pickle ball ni umukino watangiye ahagana mu mwaka w’i 1965 utangirira muri ku kirwa cya Bainbridge muri Leta ya washington muri Leta zunze ubumwe z’amerika utangizwa n’umugabo witwa Joel Pritchard aho watangiye ufatwa nk’umukino w’abana ariko uko imyaka yagiye ishira niko wagiye umenyekana cyane muri Amerika y’amajyaruguru cyane cyane mu gihugu cya Canada kugeza ubu aho wamaze kuba mpuzamahanga



