Umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Mbonyicyambu Israel wamamaye nka Israel Mbonyi yagizwe Brand Ambassador wa gahunda ‘Enough’ ya World Vision, iyi ikaba igamije kurandura imirire mibi n’igwingira mu bana.
Iyi gahunda byitezwe ko izamara imyaka itatu iri gushyirwa mu bikorwa na World Vision ku bufatanye n’abafatanyabikorwa batandukanye bayobowe na Leta y’u Rwanda.
World Vision yatangaje ko yashoye miliyoni ebyiri z’amadorali ya Amerika ku rwego rw’Isi, muri iyi gahunda.
Ubwo hamurikwaga gahunda ya ‘Enough’, Israel Mbonyi yavuze ko nubwo adakunda kwiyita Brand Ambassador w’ikintu icyo ari cyo cyose kuko umuhamagaro we ari uguhagararira ubwami bw’Imana, atewe ishema no guhagararira iyi gahunda igamije kurengera ubuzima bw’abakiri bato.
Ati “Nejejwe no kuba muri ubu bukangurambaga. Impamvu mbyishimiye ni uko intego yabwo ari uko buri mwana agomba kubona amafunguro yujuje intungamibiri ngo abeho neza.”
Israel Mbonyi yahamagariye buri wese kugira umutima wo kugera ku bana bari mu byago by’imirire mibi n’igwingira.
Uyu muhanzi wishimiye gukorana na World Vision yahishuye ko bafitanye isano kuko yahuye n’umuntu wakoraga muri uyu muryango wamugiriye neza.