Abantu bakomeje kwibaza byinshi k’mupira w’amaguru muri Cameroun uri mu bibazo byinshi nyuma yo gutongana gukabije hagati ya Samuel Eto’o, perezida w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru muri Cameroun (Fecafoot), n’umutoza mushya w’Intare zidasanzweza Cameroun , Marc Brys.
Mu buryo bwo guhsyira umuco hanze Iyi federasiyo yasohoye itangazo ryamagana imyitwarire y’umutoza Marc Brys rinamwibutsa ko Federasiyo ariyo mukoresha we mukuru
Itangazo rigenewe abanyamakuru ryavugaga ko komite yihutirwa ya Fecafoot izaterana vuba bishoboka kugira ngo ifate ibyemezo bikenewe babashe kujya inama nziza ndetse banategure neza imikino y’amajonjoro yo gushaka itike y’igikombe cy’isi cyo muri 2026.
Iki kibazo gikomeye gutya cyakomeje guhungabanya umupira w’amaguru muri Cameroun kiri hagati ya Samuel Etoo’o Fils na Minisitiri wa siporo muri icyo gihugu Narcisse Mouelle Kombi cyategeje amakimbirane hagati yaba bombi cyatewe n;ishyoirwaho ry’Umubiligi Marc Brys nk’umutoza w’intare za Cameroun muri Mata umwaka ushize, nyuma yo kwitwara nabi kw’ikipe mu gikombe cy’Afurika cy’ibihugu (CAN) muri Coryte d’Ivoire.
Kuri uyu wa kabiri Umutoza Brys nibwo yahamagajwe ku cyicaro gikuru cya Fecafoot mu nama y’akazi aho akihagera uyu wahoze ari Rutahizamu wa FC Bracelona yahise arakara cyane bituma atangira kubwira Umujyanama wa tekinike muri minisiteri ya Siporo witwa Cyrille Tollo aho yahise amubuza kwitabira ikiganiro yari agiye kugirana n’Umutoza Brys,bituma ahita asaba abashinzwe umutekano ku mushohora mu cyumba cy’Inama amubwira ko muri Federasiyo ariwe muyobozi kandi agomba kubimenya
Nyuma y’izo ntonganya byatumye ikiganiro cya hagati ya Eto’o n’umutoza Brys biba bibi kurushao aho aho yamwibukije ko agomba guhitamo uruhande rwe ko kuba ari umutoza wa Ikipe ya Cameroun abikesha Fecafoot kandi akaba ari we Perezida wayo .ibi byatumye uyu mutoza ahita asohoka mu cyumba kinama aringendera .