SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Riderman na Bulldogg bagiye gushyira hanze alubumu bise Icyumba cy’amategeko
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Riderman na Bulldogg bagiye gushyira hanze alubumu bise Icyumba cy’amategeko
Imyidagaduro

Riderman na Bulldogg bagiye gushyira hanze alubumu bise Icyumba cy’amategeko

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/29 at 7:55 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Abaraperi Riderman na mugenzi we mugenzi Bulldogg ku nshuro ya mbere bagiye gushyira hanze album bahuriyeho, igizwe n’indirimbo zirindwi; ikaba yarakozwe biturutse kuri Mico The Best.

Ni album aba bahanzi bise “Icyumba cy’Amategeko’”. Iriho indirimbo zirimo iyo bise ‘Hip Hop’, ‘Miseke Igoramye’, ‘Amategeko 10’, ‘Nkubona Fo’, ‘Muba Nigga’ na ‘Bakunda Abapfu’. Indirimbo zakozweho n’abatunganya indirimbo barimo Knox Beat, Inthecity, Firstboy, Dr. Nganji na K DaGreat. Aba baraperi ntabwo bavuze igihe izajya hanze.

Riderman  ko izina ‘Icyumba cy’Amategeko’ barihaye iyi album biturutse ku ndirimbo iriho aba bahanzi bise ‘Amategeko 10’. Ati “Bulldogg niwe wavuze ati reka album tuyita gutya.’’

Abajijwe impamvu mu gihe kirenga imyaka 10 bamaranye mu muziki bahisemo gukorana ubu, asubiza ko ari igihe kitari cyakageze, ariko ubu akaba ari bwo byari ngombwa.

Ati “Tumaranye igihe kinini mu muziki ariko ibintu byose biba mu gihe cyabyo, ntabwo wirukansa ikintu ahubwo Imana niyo igena igihe ibintu bibera […] iki nicyo gihe cyari gikwiriye cyo gukorana. Twahuye tugiye gukorana mu ndirimbo ya Mico The Best itarasohoka, mu kuganira bisanzwe ikiganiro kiryoshye tubitekerezaho. Twabiganiriyeho gutyo, navuga ko mu kubiganira umuntu wabivuzeho bwa mbere ni Bulldogg.’’

Yongeyeho ati “Muri ubwo buryo bwo kuganira tuvuga uburyo byari byoroshye mu kwandika iyo ndirimbo, turavuga tuti ’tubishaka twakora album mu cyumweru kimwe’. Mu kuganira gutyo Bulldogg aravuga ati ’tubikore’. Indirimbo uko ari zirindwi twazikoze tugiye muri studio inshuro eshatu album iba irarangiye.’’

Avuga ko indirimbo ziriho zitandukanye bitewe n’ubutumwa buri muri buri imwe, ku buryo abantu nibazumva yagiye hanze bazasobanukirwa ibiyikubiyemo.

Aba bahanzi ni ubwa mbere bahuriye mu mushinga mugari wa album gusa bagiye bahurira mu ndirimbo zirimo iyo bise “Mfite Isoni’’ ndetse na “Bunguka Bate’’ yanumvikanyemo Social Mulla, zagiye hanze mu myaka yashize.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul May 29, 2024 May 27, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Iyobokamana

Aime Uwimana na Prosper Nkomezi batumiwe mu gitaramo cya Cross Over 2024 cyateguwe na Zion Temple

December 21, 2023
Andi makuru

Col. Mike Mikombe yakatiwe gufungwa burundu azira kwica abantu 50 i Goma

October 3, 2023
Imyidagaduro

Taylor Swift yashenguwe n’urupfu rw’umufana asubika igitaramo

November 20, 2023
Imikino

Gatera Moussa ashobora kwirukanwa muri Gorilla FC

February 18, 2024
Imyidagaduro

Tyla yasubitse ibitaramo yarafite kw’isi hose kubera uburwayi

March 9, 2024
Imikino

BRAZIL: Nyuma yo gutsindirwa mu rugo na Fortaleza ikipe ya Santos FC yamanutse mu Cyiciro cya Kabiri!

December 7, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?