Mbabazi Shadia uzwi cyane nka Shaddy Boo ku mbuga nkoranyambaga yongeye kwerekana ko agira urukundo ashimangiza umusore mushya bari mu rukundo muri iyi minsi avuga ko ahiga abanda basore bose bakundanye nawe bose
Ibi uyu mukobwa yabitangaje nyuma y’amezi igihe gito gishize atandukanye n’uwari umukunzi we Manzi Jeannot uba mu gihugu cya kenya
Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Shaddyboo yagize ati “Cyera kabaye, nabonye umugabo ubahiga!”
Ni amagambo aca amarenga ko Shaddyboo yaba afite umukunzi mushya, bigahura n’amakuru bamwe mu nshuti ze za hafi batangeje ko amaze igihe ari mu Rukundo n’undi musore
bagize bati “Shaddyboo muracyamubona ahantu hose se? Hari impinduka zikomeye akomeje kugaragaza n’inshuti ze turabizi ko muri iyi minsi afite umusore mushya wamuhinduriye ubuzima, bari gukundana kandi rwose bitabaye bimwe by’iki gihe ubona ko ari ibintu bifite umurongo noneho.”
Shaddyboo kugeza uyu munsi ari kubarizwa ku Mugabane w’u Burayi aho amakuru ahamya ko yari amaze iminsi ari kumwe n’uyu musore wamutwaye umutima.
Nta byinshi biramenyekana ku musore uri mu rukundo na Shaddyboo icyakora amakuru ahari ahamya ko ari Umunyarwanda usanzwe utuye mu mahanga, aba bakaba bari bamaze iminsi bari kumwe iyo mu Burayi.
Uretse kuba bahuriye i Burayi, hari amakuru ahari ko mu mezi make ashize aba bombi bahuriye i Dubai, iyi ikaba ari nayo nshuro ya mbere bari bahuye mu buryo bw’imbonankubone, aha bakaba ari naho baheraniye isezerano ry’urukundo rwabo imbonankubone.
Shaddyboo yeruye ko afite umukunzi mushya nyuma y’amezi make atandukanye na Manzi Jeannot bakundanye igihe cy’umwaka kuko urukundo rwabo rwatangiye kuvugwa mu 2022.
Nyuma yo gutandukana na Manzi, amakuru ahari ahamya ko nta gihe cyaciyemo ngo ahite acudika n’uyu musore mushya, aho muri iyi minsi bameranye neza ndetse we akanahamya ko ari we mugabo uhiga abo yahuye nabo bose.
Mbabazi Shadia benshi bazi nka Shaddyboo ubusanzwe ni umubyeyi w’abana babiri yabyaranye na Meddy Saleh banabanye nk’umugore n’umugabo mbere y’uko batandukana mu 2016.

