SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Bobi Wine yasabye abarwanashyaka b’ishyaka rya NUP kuzamutora muri 2026
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Bobi Wine yasabye abarwanashyaka b’ishyaka rya NUP kuzamutora muri 2026
Utuntu n'utundi

Bobi Wine yasabye abarwanashyaka b’ishyaka rya NUP kuzamutora muri 2026

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/23 at 11:03 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Robert Kyagulanyi uzwi mu muziki wa Uganda nka Bobi Wine akaba n’Umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Museveni, yatangiye guhura n’abarwanashyaka be.

Ku wa Gatatu w’iki cyumweru tariki 22 Gicurasi 2024 nibwo umuhanzi akaba n’umunyapolitiki utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Perezida Yoweri Museveni, Robert Kyagulanyi [Bobi Wine] yatangiye ubukangurambaga buzenguruka igihugu cyose bugamije gukangurira abayoboke b’ishyaka rye National Unity Platform kuzamutora mu 2026 mu matora ya Perezida, aho yahereye mu gace ka Kamuli.

Bobi Wine atangiye ubu bukangurambaga nyuma y’igihe gito atangaje ko adashobora kuzasubira amakosa yakoze mu matora ya 2021. Yasobanuye ko ubwo yahatanaga mu matora aheruka ya Perezida wa Uganda, yakoze ikosa ryo guha umwanya abantu batari babikwiye mu ishyaka rye.

Muri iyi minsi Bobi Wine afite n’abandi bahoze bakorana  batangiye kumurwanya byeruye nka Abed Bwanika.

Bobi Wine avuga ko hari abaje bamusanga bagamije kumuneka, abazanywe no gushaka amafaranga kimwe n’abandi bifuza icyubahiro.

Uyu muhanzi n’umunyapolitiki agaragaza ko yize ko adakwiye kwizera na rimwe umuntu kuko yabonye yambaye ikositimu cyangwa afite imvi kuko yamaze kwiga ko n’abo abantu bemera cyane bashobora kuvamo abantu babi.

Abasesengurira hafi ibya politikei y’Akarere, babona ko amahirwe menshi ari uko Gen Muhoozi Kainerugaba wahawe umwanya w’Umugaba w’Ingabo za Uganda nta kindi asigaje uretse kwiyamamariza kuba Perezida wa Uganda.

Amahirwe menshi nuko Gen.Muhoozi aziyamamaza kuba Perezida wa Uganda mu 2026, agasimbura Se, ndetse amakuru avuga ko benshi bari gushyirwa mu myanya y’ubuyobozi ari we ubagena kuko ababonamo ubushobozi bwo kuzamufasha.

 

 

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Nsanzabera Jean Paul May 23, 2024 May 23, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Kanye West afite ikibazo cyo kwimwa uburenganzira ku bana be

May 1, 2025
Imyidagaduro

Eddie Kenzo agiye guhindura idini mu gihe ubukwe bwe na Phiona Nyamutooro bwegereje

August 5, 2024
Andi makuru

Minisitiri w’Intebe yakiriye indahiro z’abashinjacyaha 4 ba gisirikare

December 12, 2023
Imyidagaduro

Humble Jizzo yasesekaye i Kigali ashimangira ko Urban Boys na Platini ko bafitanye isano

March 28, 2024
Imikino

FERWABA yatangaje uko amakipe azahura mu mwaka w’imikino wa 2024

January 30, 2024
Andi makuru

Minaffet yatumije Ambasaderi w’Ubwongereza mu Rwanda, Alison Thorpe

February 28, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?