Ku nshuro yabyo ya Gatatu ibiror byo guhemba ibigo byahize ibindi bya Karisimbi Consumer Choice Awards byegukanywe n’ibigo 10 byahize ibindi muri uyu mwaka 2024
Ni mu birori bibereye ijisho byabereye muri Century Park I Nyarutarama aho byitabiriwe n’abayobozi bakuru benshi b’ibigo byari bihatanye ndetse n’itangazamakuru ritandukanye maze biyoborwa na Mc Nario .
Mu ijambo rye Umuyobozi Mukuru wa Karisimbi Events, Emmanuel Mugisha, yavuze ko intego nyamukuru y’ibi bihembo ari ugushishikariza abatanga serivisi ndetse n’abakora ibicuruzwa gutanga ibicuruzwa na serivisi byujuje ubuziranenge kugira ngo abakiriya banyurwe.
Mugisha kandi yashimiye abaterankunga batandukanye bagize uruhare rukomeye kugira ngo icyo gikorwa kigende neza abizeza ko nubutaha bazakorana neza n’abandi babyifuza ko bahawe ikaze .
Abahembwe bari mu byiciro birimo ibigo bya leta bitanga serivisi, amahoteli, ibigo by’ubukerarugendo ndetse n’abantu ku giti cyabo
Nyuma yo kwegukana igihembo cy’ikigo cyahize ibindi mu gutwara abantu muri uyu mwaka Ushinzwe guhuza ikigo n’abakiriya muri Satrguru Raju Verma yavuze ko nka Satguru nk’ikigo kimaze imyaka myinshi gitanga serivise niza zo gutwara abantu ndetse no kubafasha gushaka ibyangombwa n’amatike y’indege kw’isi hose bishimiye kwongera kwegukana iki gihembo kandi ko bazakomeza guha serivise nziza abakiliya bagana Satguru Travel Agency bavuze kandi ko uko umunsi uhita babazanira serivise nziza zijyane no kubona Visa ,amatike y’indege ku biciro biri hasi babasaba gukomeza kubashyigikira bagakomeza kwegukana ibyo bihembo .
Dore urutonde rw’ibigo byahize ibindi mu bihembo bya Consumers Choice Award 2024
- TRAVEL AGENCY OF THE YEAR- SATGURU TRAVEL AND TOURS
- HEATH CARE TECHNOLOGY COMPANY OF THE YEAR-SMART APPLICATIONS
- LOGISTICS COMPANY OF THE- EHS AFRICA
- INTERNATIONAL SCHOOL OF THE YEAR- ARCONS INTERNATIONAL SCHHOOL
- CUSTOMER CARE INSURANCE COMPANY OF TE YEAR- MAYFAIR INSURANCE
- BEST DRINKING WATER OF THE YEAR- JIBU
- TOUR COMPANY OF THE YEAR-SAVVY TOURS
- ORGANIC BEER OF THE YEAR- RED FLO
- CUSTOMER CARE PUBLIC INSTITUTION OF THE YEAR- RFI
- DIGITAL PAYMENT SOLUTION OF THE YEAR- MOBILE MONEY RWANDA LTD