Umuhanzi akaba n’umushyurarugamba wabigize umwuga Kabalisa Darius ukorera umuziki we mu gihugu cy’ubufaransa nyuma y’igihe kinini atagaragara mu ruhando rwa muziki yashyize hanze indirimbo nshya yise Ihorere .
Uyu mugabo watangiye umuziki mu myaka yashyize ariko akaza guhugira mu bindi agasa nushyize umuziki ku ruhande yadutangarije byinshi ku muziki we ndetse n’imbogamizi yagiye ahura nazo ubwo yatangiraga yawinjiragamo .
Mc Darius yagize ati ” ubwo natangiraga umuziki yatangiye aririmba indirimbo zihimbaza Imana mu rusengero mu mwaka wa 2000 aho yumva ga ko umuziki uzatuma agira amahoro ariko nyuma yaje guhura n’ikibazo cy’uko icyo gihe abatunganya umuziki (Producer ) benshi babitaga ku bahanzi bagitangira umuziki ariko we yafashe icyemezo cyo gukora indirimbo ye ya mbere yise Tomber Amoureux yari iyu Rukundo yari mu njyana ya Rnb .
Nyuma yo gukora iyo ndirimbo kandi yahise atangira gukora ku mushinga yise Soyez unis akaba aribwo yakoze indirimbo zitandukanye nka Aucune Difference,C’est Elle nindi bise il y’en a mal de la Violence yavuga uburyo isi yugarijwe n’ibikorwa by’urugomo byibasira ikiremwa muntu .
Ahagana mu mwaka wa 2005 na gatauni nibwo yiyambaje abanda bahanzi bo muri iyo myaka bakorana indirimbo bise Nimuze ariko kubera yahise ajya iburayi ntiyabishyizemo ingufu cyane ariko ubwo yageraga ku mugabane w’iburayi .
MC Darius yadutangarije kandi ko kubera ko gukorera indirimbo ku mugabane w’Uburayi biba bigoye cyane kubera ubushobozi kandi bisaba n’imbaraga nyinshi yabaye abihagaritse gatoya ariko akaba ashimangira ko ubu agarukanye ingufu nyinshi kuva yatangira kwandika indirimbo z’ikinyarwanda .
Tumubajije ku ndirimbo ye nshya yise Ihorere yatubwiye ko iyi ndirimbo nubwo ayishyize hanze muri uyu mwaka nyuma y’igihe kinini adakora cyane aruko yabonye ko yakomeza gutanga ubutumwa bwe binyuze mu ndirimbo z’Urukundo.
Mu gusoza Mc Darius yatubwiye kandi ko nyuma ya Ihorere ubu afite indi mishinga myinshi y’indirimbo ziri mu Kinyarwanda ndetse no mu ndimi z’amahanga akaba asaba abakunzi b’umuziki nyarwanda gukomeza kumushigikira muri uru rugendo rushya atangiye kandi abizeza ko ibyiza biri imbere .