Umuramyi Twagirumukiza Emmanuel uzwi nka Emmy uririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana usanzwe akorera umuziki we mu ntara y’Iburasirazuba mu karere ka Nyamata yashize hanze amashusho y’indirimbo ye nshya yise Nisanzeyo .
Uyu muhanzi wamenye ko afite impano yo kuririmba mu mwaka wa 2012 ariko ntibihite bimukundira ko ashyira hanze indirimbo muri icyo gihe kubera ubushobozi buke yadutangarije ko mu mwaka wa 2022 aribwo yatangiyekujya muri Studio aho kugeza ubu amaze gushyira hanze indirimbo zigera kuri Enye harimo :Nihe tuzaba ,Twarugururiwe ,Ubwami Bwiza na Nisanzeyoy amaze gushyira hanze ubu .
Mu kiganiro na AHUPA Radio yadutangarije ko mu ndirimbo ze aririmba aba ashaka gutanga ubutumwa bwiza bw’Imana aho ahamagarira abantu ko muri iyi minsi inzira nziza ari ukuva mumayira abiri bakayoboka agakiza kuko ariho hari ibyiza byose bifuza kuri iyi isi harimo n’urukundo rw’Imana Data
Emmy uzwiho kuririzwiho kuririmba cyane anacuranga Guitar azwiho kandi nuko aririmba indirimbo zikumbuza abantu ubwami bw’Imana kandi agakunda gukomeza abagenzi bagana muri ubwo bwamo anabahumuri .
Mu gusoza ikiganiro nawe yaduhishuriye kandi ko ari gukora indirimbo nyinshi ku buryo uyu mwaka wa 2024 uzarangira amuritse alubumu ye ya mbere izaba iriho indirimbo byibura 10