Perezida wa Ukraine, Vladimir Zelensky, yasubitse ingendo zose yari afite hanze y’igihugu muri iki cyumweru, kubera ibitero by’u Burusiya bikomeje gukaza umurego mu gace ka Kharkov.
Sergey Nikiforov ushinzwe itangazamakuru mu biro bya Perezida, kuri uyu wa Gatatu yasohoye itangazo avuga ko Perezida Zelensky ko ibikorwa byose byo ku rwego rw’igihugu n’ingendo yari ateganyije gukorera mu mahanga mu minsi ya vuba, zisubikwa zigashyirwa ku matariki mashya.
Byari biteganyijwe ko kuri uyu wa Gatanu Zelensky asura Espagne nyuma agakomereza muri Portugal hagasinywa amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano.
Ntabwo Nikiforov yatangaje icyatumye Zelensky asubika ingendo ze icyakora bibaye mu gihe intambara ikomeje gukaza umurego mu Burasirazuba aho ingabo z’u Burusiya zikomeje kugaba ibitero muri Kharkov.