Perezida wa Repubulika ya Guinea Lt. Gen. Mamadi Doumbouya, yagaragaje umunezero yasigiwe no kwakira Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame, mu ruzinduko rw’amasaha make yagiriye i Conakry ku wa Mbere tariki ya 13 Gicurasi 2024.
Yavuze ko yasigiwe urwibutso rukomeye no kwakira Perezida Kagame afata nk’umuvandimwe n’inshuti, muri urwo ruzinduko rukurikira urundi yagiriye muri icyo gihugu mu mwaka ushize.
Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Perezida Lt. Gen. Doumbouya yagize ati: “Uru ruzinduko rushya, rubaye nyuma y’umwaka w’urukurikira urwabanje, rushimangira ubudashyikirwa bw’umubano w’ibihugu byacu wa kivandimwe kandi wa gishuti, ndetse byongerera imbaraga umubano wa Conakry na Kigali.”
Yavuze ko muri urwo ruzinduko rugufi ariko rufite igisobanuro gikomeye, we na Perezida Kagame bagize amahirwe yo guhura na Hadja André Touré, umugore wa Perezida wa mbere wa Guinea yigenga Ahmed Sékou Touré.
Touré yayoboye Guinea guhera mu 1958 kugeza ubwo yagwaga muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika mu 1984 afite imyaka 62, akaba ari umwe mu mpirimbanyi za Politiki zaharaniye ubwigenge bwa Guinea yakolonijwe n’u Bufaransa.
Ati: “Uko guhura kwasize ikimenyetso n’imbamutima, kutwibutsa umurage wacu ukungahaye ndetse n’umuhate wo gukunda igihugu uturangaje imbere.”
Lt. Gen. Doumbouya na Perezida Kagame bagiranye ibihe byiza na Hadja André Touré, uwo mwanya ukaba wafashwe nk’ikimenyetso gikomeye cy’ubushake bwabo bwo kuvoma ubumenyi ku hahise bwifashishwa mu guhangana n’ingorane zo muri ibi bihe.
Umukuru w’Igihugu cya Guinea yakomeje agira ati: “Uyu mwanya ukomeye w’uruzinduko rwa gishuti rwa Perezida w’u Rwanda, uturarikira gushakira igihugu cyacu mu birari by’abagihanze, ndetse no kwigira ku cyerekezo cyabo ngo twubake ahazaza hatanga icyizere.”
Yasabye abaturage ba Guinea ndetse n’u Rwanda gukomeza guharanira iterambere ry’uru rugendo rw’ubutwererane bugamije impinduramatwara y’ubukungu bw’abaturage.
Urwo ruzinduko rwa Perezida Kagame muri Guinea rubaye nyuma y’amezi make Perezida Mamadi Doumbouya na we agiriye uruzinduko i Kigali nk’ikimenyetso cy’ubushuti bukomeje kwaguka hagati y’ibihugu byombi mu nzego zitandukanye.
Uruzinduko Mamadi Doumbouya aheruka kugirira mu Rwanda rwabaye muri Mutarama uyu mwaka, aho yasize afunguye Ambasade y’Igihugu cye i Kigali, akanakurikirana isinywa ry’amasezerano agamije kurushaho kwimakaza ubutwererane mu bya dipolomasi.
Mu nzego ibihugu byombi bikomeje kwaguramo ubufatanye harimo urwo gusangira ubunararibonye mu guteza imbere ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ubutwererane mu rwego rw’ubukungu ndetse no mu birebana n’umutekano.
Na none kandi mu mezi umunani yabanjirije urwo ruzinduko, Perezida na we yasuye Mamadi Doumbouya ari na rwo ruzinduko rwa mbere Perezida Kagame yari agiriye muri icyo gihugu nyuma ya kudeta yabaye muri Nzeri 2021.