SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Drake yagabweho igitero umurinzi we abikokereramo
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Drake yagabweho igitero umurinzi we abikokereramo
Imyidagaduro

Drake yagabweho igitero umurinzi we abikokereramo

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/05/08 at 12:42 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
5 Min Read
SHARE

Umuraperi Drake, ugeramiwe n’intambara y’amagambo arimo na Kendrick Lamar wamwifatiye ku gahanga, yatewe mu rugo rwe n’abagizi ba nabi barasa ushinzwe kumurinda (Bodyguard), naho iduka ry’imyenda afite mu Bwongerezwa riribwa.

Hashize iminsi Aubrey Graham wamamaye cyane nka Drake afitanye ‘Beef’ n’umuraperi Kendrick Lamar, aho bagiye bibasirana mu ndirimbo ndetse bifata indi ntera ubwo Lamar aherutse gusohora indirimbo yise ‘Not Like Us’ ifatwa nkaho ariyo yatumye atsinda iyi ntambara y’amagambo yabo.

Drake ukomeje guhabwa urwamenyo ku mbuga nkoranyambaga, ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo yahuye n’uruvagusenya ubwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateraga mu rugo rwe ruherereye i Toronto gusa Polisi yatangaje ko k ubw’amahirwe uyu muraperi atari ahari.

Polisi yatangaje kandi ko umugizi wa nabi yari mu modoka yanyuze ku rugo rwa Drake yihuta akarasa umurinzi we wari uhagaze ku marembo gusa yakomeretse ntiyahasiga ubuzima. Yatangaje kandi ko bitari byamenyekana neza niba uyu mugizi wa nabi yari agamije kwiba cyangwa kurasa Drake.

Nyuma y’uko urugo rwa Drake rutewe hakaraswa umurinzi we, nyuma y’amasaha ane gusa hahise hatangazwa ko iduka ry’uyu muraperi ricuruza imyenda afite mu mujyi wa London mu Bwongereza naryo ryatewe n’abajura bacucuyemo imyenda yaririmo yose ndetse ibi byahise byitirirwa abafana ba Kendrick Lamar.

Ibi byitiriwe abafana ba Kendrick Lamar bitewe nuko ubwo aba bajura bateye iduka rya Drake, bamaze kwiba ibyarimo maze bakandika ku madirishya yaho amagambo agira ati: ‘They Not Like Us’ ari nayo magambo asubirwamo cyane mu ndirimbo ‘Not Like Us’ ya Kendrick Lamar aherutse kwibasiramo Drake.

TMZ yatangaje ko ukwibwa kw’iduka rya Drake hamwe no kuraswa ku murinzi we byabereye umunsi umwe bigatuma benshi bavuga ko bifite aho bihuriye n’intambara y’amagambo amazemo iminsi na Kendrick Lamar nubwo Polisi itaremeza ko bifitanye isano.

Drake yagabweho igitero umurinzi we araraswa, iduka rye mu Bwongereza rirasahurwa

Nadia Kangabe 8/05/2024 8:04

86Shares

 Share

EVENTS ZIRIKUBA

Migabo Live Concert

More Events

Umuraperi Drake, ugeramiwe n’intambara y’amagambo arimo na Kendrick Lamar wamwifatiye ku gahanga, yatewe mu rugo rwe n’abagizi ba nabi barasa ushinzwe kumurinda (Bodyguard), naho iduka ry’imyenda afite mu Bwongerezwa riribwa.

Hashize iminsi Aubrey Graham wamamaye cyane nka Drake afitanye ‘Beef’ n’umuraperi Kendrick Lamar, aho bagiye bibasirana mu ndirimbo ndetse bifata indi ntera ubwo Lamar aherutse gusohora indirimbo yise ‘Not Like Us’ ifatwa nkaho ariyo yatumye atsinda iyi ntambara y’amagambo yabo.

Drake ukomeje guhabwa urwamenyo ku mbuga nkoranyambaga, ku wa Mbere w’iki cyumweru nibwo yahuye n’uruvagusenya ubwo abagizi ba nabi bitwaje intwaro bateraga mu rugo rwe ruherereye i Toronto gusa Polisi yatangaje ko k ubw’amahirwe uyu muraperi atari ahari.
Polisi yatangaje kandi ko umugizi wa nabi yari mu modoka yanyuze ku rugo rwa Drake yihuta akarasa umurinzi we wari uhagaze ku marembo gusa yakomeretse ntiyahasiga ubuzima. Yatangaje kandi ko bitari byamenyekana neza niba uyu mugizi wa nabi yari agamije kwiba cyangwa kurasa Drake.

Umurinzi wa Drake yarasiwe ku rugo rwe ruherereye i Toronto
Nyuma y’uko urugo rwa Drake rutewe hakaraswa umurinzi we, nyuma y’amasaha ane gusa hahise hatangazwa ko iduka ry’uyu muraperi ricuruza imyenda afite mu mujyi wa London mu Bwongereza naryo ryatewe n’abajura bacucuyemo imyenda yaririmo yose ndetse ibi byahise byitirirwa abafana ba Kendrick Lamar.

Ibi byitiriwe abafana ba Kendrick Lamar bitewe nuko ubwo aba bajura bateye iduka rya Drake, bamaze kwiba ibyarimo maze bakandika ku madirishya yaho amagambo agira ati: ‘They Not Like Us’ ari nayo magambo asubirwamo cyane mu ndirimbo ‘Not Like Us’ ya Kendrick Lamar aherutse kwibasiramo Drake.

TMZ yatangaje ko ukwibwa kw’iduka rya Drake hamwe no kuraswa ku murinzi we byabereye umunsi umwe bigatuma benshi bavuga ko bifite aho bihuriye n’intambara y’amagambo amazemo iminsi na Kendrick Lamar nubwo Polisi itaremeza ko bifitanye isano.

Ibi bibaye byenda gusa n’ibyo umuraperi w’icyamamare Snoop Dogg aherutse gutangaza ko iyi ntambara y’amagambo Drake na Lamar barimo ishobora kubyara intambara y’amasasu. Yagize ati: ”Muri kwishima ko bari gutonganira mu ndirimbo bakaryoshya umuziki ariko ejo uku gutongana kwabyara amasasu mu muhanda cyangwa bikavamo ikindi kintu kibi cyabagiraho ingaruka”.

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul May 8, 2024 May 8, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Riderman yakomoje kukuba aticuza kuba yarabaye umuraperi

November 27, 2024
Andi makuru

La Creola Restaurant & Lounge irashimira abakiliya bayigannye mu minsi mikuru

January 10, 2024
Andi makuru

Umujyanama wa Diamond ari i Kigali mu biganiro na 1:55AM

April 25, 2025
Ikoranabuhanga

Boeing Ikomeje kwirinda kujyanwa mu nkiko nyuma y’amakosa y’indege ikora

July 8, 2024
Imyidagaduro

Umuhanzi Karabokimana yabonye inzu imufasha mu bikorwa bye yitwa King Studio

January 19, 2024
Andi makuru

U Rwanda n’Ububiligi byahagaritse amasezerano byari bifitanye

February 19, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?