Ku tariki ya 31 Werurwe 2024 nibwo mu ihema rinibi rya Camp Kigali habaereye igitaramo cya Nemeye Platini yise Baba Experience igitaramo cyitabiriwe na benshi ndetse kikanatangirwamo akayabo ka Miliyoni 16 zo gufasha abana ba Jay Polly zo kuzabafasha gukomeza amasomo yabo.
Muri icyo gitaramo ubwo Platini yatnagiraga ubukangurambaga bwo gufasha abana ba Jay Polly gukomeza kubona ubufasha bwo kwiga benshi mu bari bitabiriye icyo gitaramo bagiye bitanga uko bifite muri abo harimo Ndikubwimana Frederick,Umuyobozi wa Tic Tac Foods .Aaliah Cool ,Umuyobozi wa Forzaa Bet ,Coach Gael ,Ishimwe Clement uyobora Kina Music ,Rocky Kimomo .Dj phil Peter na bandi benshi bagiye bemera gutanga ayo mafaranga .
Mu mperza z’iki cyumweru nibwo byaje kumenyekana ko bamwe mu bemeye gutanga ayo mafaranga batangiye kuyashikiriza abagore babyaranye na Nyakwigendera Jay Polly aribo Afsa Nirere na Sharifa Mbabazi
Mu bamenyekanye muri iyi minsi harimo ikigo Tic Tac Food cyatanze amafaranga angana na Miliyoni imwe y’amanyarwanda ndetse na Isimbi Alliance uzwi nka Alliah Cool nawe watanze Miliyoni imwe mu bandi bamaze gutanga ayo amfaranga bayemeye ni umukinnyi wa Filime Bamenya mu gihe abanda bakomeje kugenda bayashyikiriza Nemeye Platini gahoro gahoro kugira ngo nawe azayabashyikiririze hamwe nayo yemeye anagana na miliyoni imwe .
Mu kiganiro ku murongo wa Telefone ngendanwa Bwana Fredric Ndikubwimana Umuyobozi wa Tic Tac Food yadutangarije ko igikorwa cyo gutanga iriya nkunga mu rwego rwo gukomeza kuba hafi umuryango wa Jay Polly ko uretse kuba yari umukiliya wabo yari inshuti yabo mu buzima busanzwe ,yakomeje avuga ko kandi bitarangiriyeho bazakomeza kubaba hafi igihe cyose .
Ku ruhande rwa Aaliah cool we yatangarije ikinyamakuru Igihe ko nyuma yo gutanga ariya mafaranga azakomeza nawe kubana n’umuryango wa Jay Polly wari umwe mu bantu bamufashiije mu bihe bitandukanye mu kazi gatandukanye akaba yarashimangiye ko iteka azaba aho umuvandimwe atari .

