Mu ijoro ryakeye nibwo hamenyekanye inkuru y’urupfu rw’umunyemari witwa Rujugiro Ayabatwa Tribert wamenyekanye mu Rwanda ndetse no hanze yarwo nka Rujugiro wapfuye afite imyaka 82 y’amavuko gusa ntiharamenyekana I go yazize
Nyakwigendera Rujugiro yamenyekaniye ku bucuruzi burimo ubw’itabi, amazu n’ibindi bicuruzwa yakoreraga mu bihugu bitandukanye birimo u Rwanda, u Burundi, Uganda, Kenya, Angola, Nigeria na Afurika y’Epfo.
Yashoye abarirwa muri $ miliyoni 200 mu gihugu cya Uganda by’umwihariko mu buhinzi bw’itabi. Icyo gihe yavuze ko yakabaye yarashoye aya mafaranga mu Rwanda ariko aza kubyirinda, nyuma yo gushinja Leta yarwo kumwambura imitungo ye.
Imwe mu mitungo ye yamenyekanye mu Rwanda irimo inyubako y’ubucuruzi ya “Union Trade Center” (UTC) yatejwe cya munara muri 2017 kugira ngo haboneke ubwishyu bw’imisoro Leta y’u Rwanda yavugaga ko iberewemo na Rujugiro.
Yakunze gushinjwa kuba umwe mu baterankunga b’imena bafashaga ibikorwa by’umutwe wa RNC wa Kayumba Nyamwasa urwanya ubutegetsi bw’u Rwanda.
Ni ibirego cyakora uyu mukambwe yakunze guhakana, we akavuga ko atifuza kugaruka mu Rwanda habanje kubaho intambara nkuko Bwiza ibitangaza dukesha iyi nkuru.
Ayabatwa Tribert Rujugiro wahunze u Rwanda muri 2010, yavukiye mu karere ka Nyanza.
