Ku mugoroba wo kuri uyu wa kane tariki ya 04 Mata 2024 nibwo nyirakuru wa The Ben Mukangarambe Yoniya yasezeweho bwa nyuma mu cyubahiro mu muhango waranzwe no kumuvuga imyato n’umurage asigiye umuryango we .
uyu mubyeyi wari utuye mu karere ka Kayonza yitaye Imana tariki ya 28 Werurwe 2024 azize uburwayi yari amaranye iminsi yaseereweho bwa nyuma mu mujyi wa mu murenge wa Remera mu karere ka Gasabo witabibirwa na benshi mu muryango we ndetse n’inshuti zawo
Ubuhamya bwatanzwe n’abana be, bahurije ku mico myiza yamuranze irimo kubanira neza buri wese, gutoza abana be kurangwa n’urukundo.
Hagaragajwe ko mu gihe Abatutsi mu Rwanda batotezwaga, Mukangarambe Yoniya yahungiye muri Uganda.
Bamwe mu bana bavukiyeyo yabatoje gukunda u Rwandano anabigisha Ikinyarwanda. Havuzwe kandi ko mu gihe abandi Banyarwanda bahungiraga muri Uganda bakamusangayo, yabafashaga kuhamenyera.
Umubyeyi wa The Ben yavuze ko umubyeyi wabo yavuze ko yabatoje kuririmba ari naho abana be bose babikomora.
Yavuze ko ubwo urugamba rwo kubohora u Rwanda rwatangiraga, yatangaga umusanzu we mu kurushyigikira aboha imitako n’ibiseke akabigurisha noneho amafaranga akuyemo akayatanga ngo ajye gufasha abari ku rugamba.
Mukangarambe yasomaga ibitabo bibiri; Inganji Karinga na Bibiliya ari nayo yatoje abana be.
The Ben yahawe umwanya, asobanura ko nyirakuru yaranzwe n’urukundo, kwicisha bugufi no kubatoza gukunda Imana.
Yagize ati” Warakoze kumbera inshuti nziza. Sinzi aho nakura amagambo yasobanura uko meze mu mutima, reka nkwizeze ko icyo wabibye muri twe kizatanga umusaruro kandi tuzaba aho utari. Wabaye umubyeyi waranzwe n’urukundo, impuhwe n’ubugwaneza. Imana igihe iruhuko ridashira mubyeyi!”.
Uyu mukecuru yatabarutse afite imyaka 89, akaba asize abana 10, abazukuru 32 n’abazukuruza 39.
Umuhango wo kuvuga ubuzima n’amateka ya Mukangarambe Yoniya witabiriwe n’inshuti za The Ben zirimo; Muyoboke Alex, David Bayingana, Israel Mbonyi, Okkama, Alliah Cool, Uncle Austin, Tom Close n’abandi.
Biteganyijwe ko uyuu mubyeyi ari bushyingurwe mu cyubahiro kuri uyu wa gatanu tariki ya 05 Mata 2024 umuhango uri butangirire mu rugo ,ugakomereza ku rusengero rwa EAR Remera ,ashyingurwe mu irimbi rya Rusororo
Imana imuhe iruhuko ridashira
Amafoto :IGIHE