SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Nyuma y’ibiganiro bya Joe Biden na Netanyahu Israel yemeye gufungura inzira zijya muri Gaza
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Utuntu n'utundi > Nyuma y’ibiganiro bya Joe Biden na Netanyahu Israel yemeye gufungura inzira zijya muri Gaza
Utuntu n'utundi

Nyuma y’ibiganiro bya Joe Biden na Netanyahu Israel yemeye gufungura inzira zijya muri Gaza

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/04/05 at 11:45 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
1 Min Read
SHARE

Leta ya Israël binyuze ku gitutu cya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yemeye gufungura inzira zo kunyuzwamo imfashanyo zijya muri Gaza muri ibi bihe by’intambara.

Kuva ku ya 7 Ukwakira 2023, intambara iravuza ubuhuha mu Ntara ya Gaza ho muri Palestine nyuma y’uko abarwanyi ba Hamas binjiye muri Israël bakica abaturage abandi bagashimutwa, ibyatumye Israël itangiza ibitero simusiga muri Gaza byiswe ibyo guhora no gutanga isomo.

Kuva iyo ntambara yatangira kimwe mu byayiranze ni inzara yibasiye abaturage kuko n’imiryango Mpuzamahanga itanga ubufasha yabuze inzira kubera ibitero by’indege z’intambara za Israël.

BBC yatangaje ko nyuma y’ibiganiro byihariye kuri Telefone byahuje Perezida wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Joe Biden, na Minisitiri w’Intebe wa Israël, Benjamin Netanyahu, ubutegetsi bwa Israël bwemeye gufungura inzira zo kunyuzwamo imfashanyo.

Leta ya Israël yemeye gufungura inzira ya Erez Gate na Ashdod Port kugira ngo imiryango itanga ubufasha izabone inzira.

Amahanga ashinja Israël ibikorwa byo kugaba ibitero by’indege ku batanga ubufasha dore ko ku wa 1 Mata 2024, indege z’intambara zahitanye abantu batandatu barimo batanga ubufasha.

 

 

 

You Might Also Like

Tomiko Itooka wari ukuze kurusha abandi kw’isi yitabye Imana ku myaka 116

Meet Amb. Kingsley Amafibe A Vocal Advocate Of Unity and Peaceful Co-existence

Namibia yangiye ubwato bwa MV Kathrin bwari butwaye intwaro muri isarel guhagara ku cyambu cyayo

Bahati Makaca yikomye abategaga urugo rwe iminsi

Donald Trump na Kamala Harris guhurira mu kiganiro mpaka

Nsanzabera Jean Paul April 5, 2024 April 5, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Perezida Kagame yakurikiranye imyitozo ’ikaze’ ya RDF Yiswe Exercise Hard Punch 04/2023 (Amafoto)

August 17, 2023
Imyidagaduro

Isango na Muzika Awards yateguye ibitaramo bizazenguruka bimwe mi bice by’igihugu 

November 23, 2023
Andi makuru

Gen Maj. Peter CIRIMWAMI yagizwe Guverineri wa Kivu y’Amajyaruguru

September 19, 2023
Ubukungu

Abacuruzi b’ibinono barasaba kubona aho bitunganyirizwa 

January 15, 2024
Imyidagaduro

Igitaramo cya Tems cyari gitegerejwe na benshi cyasubitswe

January 30, 2025
Andi makuru

Leta Zunze ubumwe z’Amerika zongeye kwibasira ingabo z’U Rwanda ngo zive muri DRC

May 18, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?