SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Tonzi yamuritse album ya 9 Kabangaza ahembura Imitima ya benshi mu bari bamukumbuye
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Tonzi yamuritse album ya 9 Kabangaza ahembura Imitima ya benshi mu bari bamukumbuye
Imyidagaduro

Tonzi yamuritse album ya 9 Kabangaza ahembura Imitima ya benshi mu bari bamukumbuye

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/04/01 at 10:45 AM
Nsanzabera Jean Paul
Share
3 Min Read
SHARE

 

Ku mugoroba wo kuri  iki cyumweru tariki ya 31 Werurwe 2024 ubwo isi yose izihizaga umunsi wa Pasika nibwo Umuramyi Clementine Uwitonze uzwi nka Tonzi akaba umwe  mu baririmba indirimbo zo kuramya mu Rwanda  umaze kubaka  amateka yamuritse album ye ya cyenda .

Igitaramo cyo kumurika album ‘Respect’ cyabereye muri Crown Conference Hall iherereye Nyarutarama.

Ni album yari yashyize hanze ku wa 04 Mutarama 2024 iriho indirimbo 15 zirimo ‘Respect’ yayitiriye, ’Nshobozwa’ yakoranye na Gerald, ’Merci’, ’Warabikoze’, ’Umbeshejeho’, ’Uwirata’, ’Nimeonja’, ’Ndashima’ na Muyango Jean Marie, ’Niyo’, ’Unyitaho’ na Joshua, ’Ubwami’, ’Ndakwizera’, ’Nahisemo’, ’Kora’ ndetse na ’Wageze’.

Iki gitaramo cyatangiye ku isaha ya Saa Moya n’iminota 20, mu gihe abantu batangiye kwinjira ku isaha ya Saa Kumi n’Imwe z’umugoroba. Ni igitaramo cyari kiyobowe na Mpazimaka Kennedy, umubyeyi wa Arthur Nkusi na Sintex.

Umuhanzikazi Tonzi umaze imyaka isaga 20 mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, niwe wabanje ku rubyiniro mu ndirimbo ye yise ‘Respect’, uyu muhanzikazi yashimishije abitabiriye igitaramo gusa aza kubisikana n’abandi baramyi bari bitabiriye iki gitaramo barimo Liliane Kabaganza weretswe urukundo rudasanzwe.

Umunyabigwi mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda no muri DRC-Congo, Liliane Kabaganza yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane zirimo ‘Abiringiye Uwiteka, Yesu Ndakwihaye, Yakoze imirimo’ n’izindi zashyize abantu mu bicu.

Liliane Kabaganza yeretswe urukundo rudasanzwe kuko kuva yajya ku rubyiniro, abantu baririmbanye nawe kugeza avuyeho. Yaje guha umwanya Tonzi agaruka ku rubyiniro arongera atanga ibyishimo.

Tonzi yavuze ko iyi album idasanzwe kuko yayikoze atari mu bihe bimworoheye.Ko yayikoze atwite akaza no guhura n’ibibazo birimo uburwayi bwamufashe ayigezemo hagati, ariko agahatana kugeza irangiye.

Muri iki gitaramo kandi Tonzi yazamuye abana be batatu ku rubyiniro, bagaragaza ubuhanga budasanzwe mu kuririmba dore ko baririmbiye abitabiriye iki gitaramo.

Si abana ba Tonzi gusa baririmbye ahubwo na Maranatha Family Choir nabo batanze ibyishimo bisendereye binyuze mu indirimbo zabo zirimo ‘Uri Uwera’.

Itsinda ‘The Sisters’ ryagiye ku rubyiniro rigishyiraho akadomo. Abantu bashimishijwe no kubona Gabby Kamanzi, Aline Gahongayire, Phanny Wibababara ndetse na Tonzi bongeye guhurira ku rubyiniro nyuma y’igihe kinini iri tsinda ritandukanye ku mpamvu wabereye urusobe benshi.

Aba baramyi bagiye bafatanya kuririmba indirimbo za buri umwe mu bagize itsinda.

Aba banyuze abantu mu majwi meza ya live ndetse banasa neza mu myambaro idasanzwe. Zimwe mu ndirimbo bafatanyije kuririmba harimo ‘Ndanyuzwe’ ya Aline Gahongayire, Humura’ ya Tonzi, Nzahora Nshima’ ya Tonzi n’izindi.

Muri rusange ni igitaramo cyaranzwe no kugaragaza amarangamutima cyane aho bamwe mu baririmbye bagiye bibuka ibyo Imana yabakoreye bakarira. Ni igitaramo cyari cyitabiriwe mu buryo butari bunini ariko na none butari buke kuko Crown Conference Hall cyabereye, nubwo hari hato ugereranyije n’amazina y’abari bari mu gitaramo habashije kuzura.

 Amafoto  :Inyarwanda 

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul April 1, 2024 April 1, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Knowless yavuye imuzi imvano y’ndirimbo umutima yashyize hanze

February 20, 2025
Imyidagaduro

John Wick 4 : Keanu Reeves n’ibyamamare byayikinnyemo byunamiye Lance Reddick uherutse kwitaba Imana (Amafoto )

March 22, 2023
Andi makuru

Perezida Macky Sall yashimiye Bassirou Diomaye Faye ushobora kumusimbura ku butegetsi

March 26, 2024
Imyidagaduro

Dr Mukeshimana Geraldine wahoze ari Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi mu Rwanda, yagizwe Visi Perezida wa IFAD

August 1, 2023
Andi makuru

MINUBUMWE yatangaje gahunda yuko ibikorwa byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku nshuro ya 31 bizagenda

April 1, 2025
Andi makuru

Perezida Paul Kagame yakiriye Umunyamabanga Mukuru wa OIF mu biro bye

January 8, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?