Anita Pendo wari umaze iminsi muri Ghana aho yari yitabiriye ibirori byo gutanga ibihembo bya ‘Ladies in Media Awards 2023’, yageze i Kigali mu byishimo byinshi nyuma yo kwegukana iki gihembo yahawe ku wa 30 Werurwe 2024.
Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, Anita Pendo yashimiye buri wese wamufashije kugira ngo abashe kwegukana iki gikombe by’umwihariko abakunzi be bamutoye.
Ati “Ntababeshye nanjye naratunguwe, ntabwo nari niteze iki gihembo gusa Imana yari izi igihe nyacyo. Ndashima ubuntu n’urukundo idasiba kunyereka. Iri ni itangiriro!”
Mu ijoro ryo kuri uyu wa 31 Werurwe 2024 nibwo Anita Pendo yasesekaye i Kigali yitwaje igihembo yari akuye muri Ghana.
Ni ku nshuro ya kabiri ibi bihembo birimo icyo Anita Pendo yegukanye byatangwaga.
Anita Pendo yegukanye iki gihembo ahatanye mu cyiciro cya ‘African Female Entertainment Show Host of the Year’ n’abarimo Delay [Ghana], Jacinta Ngobese [Afurika y’Epfo], Vanessa Marawa [Afurika y’Epfo], Azeeza Hashim [Kenya], Matela [Afurika y’Epfo], Violet Gwara [Zimbabwe], Rita Isaaka [Ghana], n’abandi.
Ladies in Media Awards ni ibihembo byatangijwe n’umuryango Ladies in Media Organization mu 2022, mu rwego rwo kuzirikana uruhare rw’abagore n’abakobwa bari mu itangazamakuru ryo muri Afurika.