Nyuma gushyira hanze album ye ya mbere yise ‘Rumuri’, Alyn Sano yamaze gushyira ku isoko imyenda n’ibindi bikoresho yayitiriye.
Uyu muhanzikazi abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangiye kwamamaza imyenda n’ibindi bikoresho bifite ibirango bya album ye yise ‘Rumuri’ yamaze gushyira ku isoko.
Ibi bicuruzwa byiganjemo imyenda biri kugurishirizwa ku rubuga rwa ‘Icqon’ aho biri kugurishwa hagati ya 20USD-35USD (ibihumbi 20Frw-35Frw).
Mu kiganiro na kimwe mu binyamakuru bya hao mu Rwanda Alyn Sano yavuze ko yashyize ku isoko ibi bicuruzwa nyuma y’ubusabe bw’abakunzi be batahwemye kubimusaba bityo ahamya ko cyari igihe cyo kubasubiza.
Ku rundi ruhande ni umuhanzikazi uhamya ko abakunzi be bakwiye kugura ibi bicuruzwa mu rwego rwo kumushyigikira.
Ati “Umuhanzi uba usanga uretse gukora umuziki yagatekereje ibindi bintu byamwinjiriza, ni uko rero nyuma yo kujya inama n’abantu batandukanye niyemeje gushyira ku isoko imyenda n’ibindi bicuruzwa byatuma abantu banjye banshyigikira.”
Mu mpeshyi y’umwaka ushize nibwo Alyn Sano yasohoye album ye ya mbere yise Rumuri ikaba imwe mu zimaze iminsi zigezweho mu muziki w’u Rwanda.
Iyi album igizwe n’indirimbo 13 harimo izikubiyeho umuziki wumvikanamo ibicurangisho nyarwanda, Abasaamyi bo ku Nkombo n’ibindi bitandukanye.