SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Humble Jizzo yasesekaye i Kigali ashimangira ko Urban Boys na Platini ko bafitanye isano
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imyidagaduro > Humble Jizzo yasesekaye i Kigali ashimangira ko Urban Boys na Platini ko bafitanye isano
Imyidagaduro

Humble Jizzo yasesekaye i Kigali ashimangira ko Urban Boys na Platini ko bafitanye isano

Nsanzabera Jean Paul
Last updated: 2024/03/29 at 1:26 PM
Nsanzabera Jean Paul
Share
2 Min Read
SHARE

Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Werurwe 2024, Manzi James wamamaye ku izina rya Humble Jizzo usigaye aba  mu gihugu cya Kenya, yagarutse i Kigali aho ategerejwe mu gitaramo cya Platini cyiswe “Baba Experience”.

Ni igitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024.

Akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Kigali, Humble Jizzo yavuze ko yishimiye kugaruka mu rugo by’umwihariko mu gitaramo cy’uwo bahoze bahanganye mu muziki.

Yavuze ko Urban Boyz na Dream Boys yahozemo Platini bahanganye igihe kirekire, gusa ngo nta rwango rwabaga rurimo.

Ati “Gutumira Urban Boyz hari impamvu yabikoze, cyane ko Dream Boyz na Urban Boyz dufitanye amateka akomeye. Hari indirimbo bagira ivuga ngo ‘Dufitanye Isano’ natwe dufitanye isano mu bundi buryo.’’

Yongeyeho ko yari akumbuye Nizzo Kaboss baryanye akabisi n’agahiye mu itsinda rya Urban Boyz.

Ati ” Nizzo nari mukumbuye cyane nubwo tuvugana buri munsi guhura nabyo biba bikenewe.”

Nizzo nawe yavuze ko yishimiye kuba Platini yaratumiye Urban Boyz, ati “Iyo tuba twarahanganaga ntabwo yari kudutumira, njye narabyishimiye. Icyo nabwira Abanyarwanda ni ukuzitabira ndizera ko igitaramo kizaba kimeze neza.’’

Iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali ku wa 30 Werurwe 2024, aho kwinjira ari 5000 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw mu myanya y’icyubahiro n’ibihumbi 200 Frw ku bantu umunani bashaka kwicarana mu myanya y’icyubahiro.

Byitezwe ko iki gitaramo kizitabirwa n’abahanzi barimo Riderman, Butera Knowless, Nel Ngabo, Kenny Sol, Big Fizzo na Eddy Kenzo.

 

You Might Also Like

EAP na MTN Rwanda bateguje ibitaramo bya iwacu na Muzika muri iyi mpeshyi

Igitaramo cyo kumurika alubumu nshya ya Bebe Cool kitabiriwe n’ibyamamare byinshi (Amafoto)

Bebe Cool ntiyemeranywa na Eddy Kenzo ukomeje kuvuga ko abahanzi ba Uganda basuzuguwe

Alliah Cool na Kevin Kade mu byamamare byitabiriye ubukwe bwa Juma Jux I Dar Es Salaam

Chameleone na Weasel bishimiye ibikorwa by’ishuri rya muzika rya Nyundo

Nsanzabera Jean Paul March 29, 2024 March 28, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Imyidagaduro

Cécile Kayirebwa, Muyango, Ruti Joël, Cyusa Ibrahim, bashimangiye ko Gakondo iri kw’isonga

November 27, 2023
Andi makuru

Polisi yafashe moto 50 abazitwaye bagendera mu nkengero z’umuhanda

December 17, 2024
Utuntu n'utundi

Netflix igiye guhagarika ifatabuguzi rya 11.99$

January 25, 2024
Andi makuru

Perezida Kagame yakiriye abayobozi ba ICRC

May 6, 2025
Imyidagaduro

Miss Muheto ashobora kwitabira Miss World 2023 izabera Dubai

February 14, 2023
Imyidagaduro

Oda Paccy arashimira Imana yamukijije indwara yari imutwaye ubuzima

February 17, 2025

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?