Ku Cyumweru tariki ya 24 Werurwe 2024, Abahamya ba Yehova hirya no hino ku isi n’abandi bazahurira hamwe izuba rirenze kugira ngo bibuke urupfu rwa Yesu Kristo.
Abahamya ba Yehova bafata uwo munsi w’Urwibutso nk’umunsi wihariye mu mwaka. Uwo munsi wizihizwa buri mwaka ku itariki ya 14 Nisani hakurikijwe kalendari y’Abayahudi mu rwego rwo kubahiriza amagambo Yesu yavuze agaragara muri Luka 22:19 agira ati“Mujye mukomeza gukora mutya munyibuka.”
Nubwo hari Abahamya ba Yehova barenga 8,600,000 ku isi hose, abantu basaga miliyoni 20 bifatanyije muri uwo munsi mukuru wo kwibuka urupfu rwa Yesu umwaka ushize.
Migambi François Régis, Umuvugizi w’Abahamya ba Yehova, yatangarije itangazamakuru ko atari Abahamya ba Yehova bibuka uwo munsi gusa.
Yagize ati: “Hirya no hino ku isi abantu benshi batari Abahamya ba Yehova bitabira Urwibutso rw’urupfu rwa Yesu. Twiringiye ko abaturanyi bacu mu duce dutuyemo na bo bazaza kwifatanya natwe muri uwo munsi mukuru kugira ngo tugaragaze ko dushimira ku bw’igitambo Yesu yadutangiye. Uwo uba ari umunsi ukomeye kandi w’ibyishimo.”
Uwo munsi mukuru uzamara isaha imwe, hatangwa imbwirwaruhame zigaragaza akamaro k’urupfu rwa Yesu n’icyo rusobanuye ku kiremwa muntu.
Zimulinda François, umwe mu Bahamya ba Yehova yavuze ko umunsi w’Urwibutso ari uw’agaciro gakomeye kuri we n’umuryango we.
Ati“Umuryango wanjye uhora utegerezanyije amatsiko umunsi mukuru w’Urwibutso buri mwaka. Uwo munsi ni ingirakamaro cyane, urimo inyigisho kandi unatuma dufata akanya tugatekereza ku bintu byose dushobora gushimira, mbese imigisha yose ituruka ku Mana.”
Abahamya ba Yehova bavuga ko Urwibutso ari umunsi mukuru wo kwibuka urupfu rwa Yesu, ukaba utandukanye na Pasika nayo yizihizwa mu madini amwe n’amwe ya gikristo, bizihiza izuka rya Yesu.
Migambi yavuze ko kugira ngo bamenye itariki nyayo ihwanye n’igihe abakristo bo mu kinyejana cya mbere bizihirizagaho umunsi w’urwibutso, bifashisha uburyo bwakoreshwaga mu gihe cya Yesu aho gukoresha kalenderi y’Abayahudi yo muri iki gihe.
