SUBSCRIBE
AHUPA VISUAL RADIO - Live
  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Reading: Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi ba BAL na NBA Africa
Share
AHUPA VISUAL RADIO - LiveAHUPA VISUAL RADIO - Live
Aa
Search
Have an existing account? Sign In
Follow US
© Foxiz News Network. Ruby Design Company. All Rights Reserved.
AHUPA VISUAL RADIO - Live > Blog > Imikino > Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi ba BAL na NBA Africa
Imikino

Perezida Kagame yakiriye mu biro bye abayobozi ba BAL na NBA Africa

Ahupa Radio
Last updated: 2024/03/20 at 1:08 PM
Ahupa Radio
Share
3 Min Read
SHARE

Perezida Paul Kagame yakiriye mu biro bye, Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, Clare Akamanzi hamwe na Amadou Gallo Fall, Perezida w’irushanwa rya Basketball Africa League (BAL), baganira ku bufatanye bw’u Rwanda na BAL ndetse no ku mikino ya nyuma y’iryo rushanwa izabera i Kigali kuva muri Gicurasi.

Muri Mutarama uyu mwaka ni bwo Clare Akamanzi wahoze ari Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rw’Iterambere, yatangiye inshingano nk’Umuyobozi Mukuru wa NBA Africa, ikigo cya Shampiyona ya Amerika muri Basketball, gifite inshingano zo kuzamura impano muri uwo mukino ku Mugabane wa Afurika.

Akamanzi afite inshingano zo gukurikirana ibikorwa by’ubucuruzi bya NBA, n’ibigamije guteza imbere impano zo ku Mugabane wa Afurika mu mukino wa Basketball, akagira kandi n’inshingano zo gukomeza kuzamura igikundiro cya Shampiyona y’Umukino wa Basketball muri Amerika (NBA) muri Afurika.

Imikino ya nyuma ya BAL iteganyijwe kuzabera i Kigali hagati y’itariki ya 24 Gicurasi n’iya 1 Kamena 2024, ikazahuza amakipe umunani azaturuka mu mikino izabanza gukinirwa mu matsinda (conference) atatu azakinira mu bihugu bitandukanye.

Amakipe yashyinzwe muri Kalahari Conference azakinira muri SunBet Arena muri Afurika y’Epfo kuva ku itariki ya 9-17 Werurwe, amakipe yo muri Nile Conference azakinira i Cairo mu Misiri muri Hassan Mostafa Indoor Sports Complex kuva ku itariki 19-27 Mata 2024, mu gihe ayo muri Sahara Conference azakinira muri Dakar Arena muri Sénégal kuva ku itariki 4-12 Gicurasi 2023.

Buri tsinda rigizwe n’amakipe ane aho abiri ya mbere azabona itike ya ¼, yose akaba atandatu, hanyuma kugira ngo yuzure umunani agomba kubona itike y’imikino ya nyuma izabera i Kigali mu mikino ya nyuma, amakipe yabaye aya gatatu muri buri tsinda azakina hagati yayo, haboneke abiri yuzuza umunani.

Ku itariki ya 19 Kamena 2023, nibwo u Rwanda na BAL bongereye amsezerano y’imikoranire yari yaratangiye mu 2021, aho yongeweho imyaka itanu, u Rwanda rukaba ruzajya rwakira imikino y’iryo rushanwa kugeza mu 2028.

Aya masezerano avuga ko u Rwanda ruzakomeza kwakira imikino ya nyuma y’iri rushanwa mu 2024, 2026 ndetse na 2028. Ni mu gihe mu 2025 na 2027 ruzakira Imikino yo gushaka itike y’iyi mikino ya nyuma (Conferences).

You Might Also Like

PSG yegukanye igikombe cya champions League itsinze Inter Milan 5-0(Amafoto)

Winner Rwanda yafunguye ubwidagaduriro bw’abana mu murenge wa Gitega

Abantu 27 harimo abana 4 bakomerekeye mpanuka mu birori byo kwishimira igikombe Liverpool yegukanye

Jose Chameleon na Weasel bazatarama mu birori byo kwishimira Ibikombe APR FC yegukanye

Munyakazi Sadate yasezeranyije Perezida Kagame kuzazana ibikombe mpuzamahanga mu Rwanda

Ahupa Radio March 20, 2024 March 20, 2024
Share This Article
Facebook Twitter Email Print
Leave a comment Leave a comment

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

New Releases

- Advertisement -
Ad image

Trending Stories

Andi makuru

Chley wamenyekanye mu ndirimbo komasava rmx ya Diamond azataramira I kigali

August 5, 2024
Andi makuru

#Kwibuka31: Abayobozi n’abakozi b”uruganda rwa Skol basuye urwibutso rwa Jenoside rwa Nyanza ya Kicukiro

April 9, 2025
Imyidagaduro

Miss Bahati Grace yateye imitoma umugabo wizihiza isabukuru y’amavuko

May 31, 2023
Imyidagaduro

Madison Isabella Marsh ufite ipeti rya Sous Lieutenant yegukanye ikamba rya Miss USA 2024

January 15, 2024
Imyidagaduro

Bushali ,Muhinde, Umushumba barishimiwe cyane mu gitaramo baherutse gukorera I Musanze (Amafoto)

May 10, 2025
Imyidagaduro

Umunyamideli Judith Heard yagiriye inama Abakobwa bakiri batoya

November 28, 2023

Dukurikire

AHUPA VISUAL RADIO - Live

© AHUPA RADIO. All Rights Reserved.

Ibyiciro

  • Ahabanza
  • Imyidagaduro
  • Ubukungu
  • Ubukungu
  • Utuntu n’utundi
  • Imikino
  • Radio Series
  • Ubuzima
Welcome Back!

Sign in to your account

Lost your password?