Mu mpera z’icyumweru gishize ku wa gatandatu tariki ya 16 Werurwe 2024 nibwo Umushoramari Nshimiyimana Onesphore uzwi nka West mu mujyi wa Rubavu nka nyiri nka El Classico Beach yizihije isabukuru ye y’amavuko aho yatunguwe n’abakiliya be ndetse n’inshuti ze nabo mu muryango we ibirori byari bibereye ijisho.
Ibyo birori byabereye ahasanzwe hakorera El Classico Beach hazwi nka Brasserie byari byateguwe bo mu rwego rwo hejuru cyane aho abahanzi ,abavanga umuziki mu mujyi wa Gisenyi bari bitabiriye ari benshi cyane mu myambaro myiza yara guhera kri nyiri ubwite kugera kuri buri wese wari watumiwe n’abasohokera muri El Classico Beach .
Ikindi cyaranze ibyo birori ni amagambo yavuzwe na bamwe mu nshuti za West ndetse nabo mu muryango we aho benshi bamugaragarije ko bamukunda ndetse bishimira ibikorwa bye n’umutima mwiza umuraga mu buzima bwa buri munsi,aho adahwema gufasha inshuti ze ndetse na bandi bantu benshi batandukanye mu buzima bwa buri munsi .
Mu kiganiro na AHUPA RADIO West ntiyifuje gutangaza imyaka yujuje gusa ahamya ko ashimira Imana kuba ibashije kumugeza iki gihe akiriho kandi abasha kuba ari kumwe n’inshuti ze n’umuryango we ,atibagiwe n’abakiliya ba El Classsico beach badahwema kumugaragariza urukundo no gushima serivise abaha .
West yasoje ashimira buri wese wemeye ubutumire bwe mu rwego rwo kwizihiza isabukuru ye y’amavuko abizeza ko buri wese wabonetse ndetse nabatabashije kuhaboneka bitewe n’impamvu zitandukanye harimo kuba benshi mu nshuti ze bamwe bataba mu mujyi wa Rubavu ndetse ni zindi mpamvu nyinshi zitandukanye nawe igihe bazamukenera azitabira uko ashoboye nawe akabana nabo .
Ubusanzwe West azwiho kuba umwe mu bantu bakunda guteza imbere imyidagaduro mu ntara y’iburasirazuba cyane cyane mu mujyi wa Rubavu muri rusange ,akaba umwe mu bagabo bamaze guhabwa ibikombe byinshi kubera uruhare agira mu guteza imbere ubukerarugedo butandukanye muri uwo mujyi binyuze mu bikorwa bye birimo na El Classico Beach ,aho benshi mu banyarwanda benshi bahamya ko iyo wifuza kuryoherwa n’amahumbezi y’ikiyaga cya Kivu ndetse no kurya ifi z’umwimerere zirobwe ako kanya binyuze muri gahunda yise ″Rya Ifi munyarwanda ikunzwe ba benshi mu batemberera muri ako karere .